skol
fortebet

Nzagura indege! Judith wa Safi Madiba yabwiye abamuciye intege kwitega ibiri imbere

Yanditswe: Wednesday 05, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Judith Niyonizera wahoze ari umugore wa Safi Madiba yahishuye byinshi ku buzima bwe avuga ko kuba yaraciwe intege n’abantu mu bintu byinshi byamuteye imbaraga zo gukora cyane ndetse ko inzozi zigikomeje azagera no kubyo abantu batigeze bamutekerezaho.

Sponsored Ad

Ibi yabivuze ubwo yari mu kiganiro na Isimbi Tv aho yagarutse ku buzima bwe bwo hambere nubwo arimo uyu munsi.

Judith ukunda kugaragaza ko anyuzwe n’ubuzima arimo uyu munsi avuga ko kubigeraho byari urugendo rukomeye cyane ndetse no kwigomwa kuko yagiye acibwa intege kenshi n’abantu bamubwiraga ko ntacyo azigezaho.

Mu magambo ye yumvikana avuga ko ibyo yageragezaga gukora byose hataburaga abamuca intege rimwe na rimwe bikamukomeretsa gusa agakomeza gukora cyane kuko yari azi icyo ashaka.

Atanga urugero Judith yavuze ko ubwo yarimo agerageza gushaka uruhushya rumwemerera gutwara imodoka abamuca intege babaye benshi bamubwira ko imodoka ntaho azayikura bitewe n’uburyo icyo gihe yagaragraga gusa ashimangira ko ibyo abantu babonaga ko atazageraho yabigezeho ndetse yanabirenze ubu icyo asigaje ari ukugura indege.

Ati "Narayikoreraga bakandeba igihagararo n’ibyo nakoze bakampagarika ntabirangije, bakansuzugura bakavuga ngo se ubundi imodoka uzayikura he? None ubu icyo nsigaje kugura ni indege."

"Reka mbwire abantu banciye intege ko icyo nsigaje kugura ari indege, kuko igare nararitunze, moto narayitunze ntunga n’imodoka, none se ubwo ikindi gikurikiyeho ni iki? Cyane rwose mfite inzozi zo kugura indege."

Judith Niyonizera yamenyekanye ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Safi Madiba banakoze ubukwe icyakora kuri ubu bombi ntibakibana nkuko aherutse kubitangaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa