skol
fortebet

Nzakugabira inyambo y’urukundo rwanjye! Umuhanzi Lionel Sentore atomora umukunzi we Bijoux

Yanditswe: Thursday 25, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Lionel Sentore yatamoye umukunzi we Aline uzwi cyane ku izina rya Bijoux muri firime bitegura kurushinga mu minsi iri mberere.

Sponsored Ad

Mu butumwa yanyujije kuri story ye ya Instagram ,yifashijishe indirimbo ifite amagambo agira ati “ Sinkubwira y’uko uruwo nkunda kuko ibyo urabizi icyo nshaka kuvuga n’ingano y’urwo nkukunda …” yongeraho amagambo y’urukundo agira ati “Nzakugabira inyambo rukundo rwanjye kuko umutima wo narawuguhaye”

Kuya 10 Kanama 2021, nibwo Aline yatunguranye avuga amagambo akomeye agaragaza ko ari mu munyenga w’urukundo n’uyu muhanzi. Agira ati Ati “Gukunda ntacyo bimaze, igifite umumaro ni ugukundwa. Ariko ikiruta byose ni ugukunda ukanakundwa. Ndagukunda Lionel Sentore.”

Kuva icyo gihe urukundo rw’aba bombi rwatangiye guhwihwiswa, ruza kujya ku karubanda nyirizina ubwo Lionel Sentore yazaga mu Rwanda uyu mwaka kuganira n’umukunzi we Aline Munezero (Bijoux). Ni bwo hatangiye kujya hanze amafoto yabo bari kumwe, basomana basohokana nk’abakunzi.

Lionel usanzwe uba ku mugabane w’u Burayi aho akorera akazi n’ibikorwa bya muzika mu Bubiligi, ubwo aheruka mu Rwanda yahamirije inyaRwanda ko umukunzi we yihebeye ari Aline Munezero. Aba bombi bakomeje kwerekana ko urukundo rugeze aharyoshye.

Impapuro zerekana amatariki y’ubukwe bwa Aline Munezero na Lionel Sentore zigaragaza ko buzaba Tariki 8 Mutarama 2022. Twabibutsa ko umwaka ushize Bijoux yiyambuye impeta yari yarambitswe n’umukunzi we Abijuru Benjamin

Ibitekerezo

  • SHA ABA NTIBAZAMARANA KABILI TU!!!!!!!!!!!!!!

    ARIKO AFITE UBUMUGA BW’IBIRENGE?REBA UKO AHAGAZE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa