skol

O Yeong-Su wamamaye muri “Squid Game” yahanaguweho icyaha cyo guhohotera umugore

Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025

featured-image

Umukinnyi wa filime w’Umunya-Koreya y’Epfo, O Yeong-Su, wamamaye muri ‘Squid Game’ yaciye ibintu yahanaguweho icyaha yari amaze imyaka itatu akurikiranyweho cyo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umugore.

Uyu mugabo w’imyaka 81 yari yajyanywe mu nkiko ashinjwa n’umugore, wavugaga ko yamukoreye ihohotera rishingiye ku gitsina inshuro ebyiri. Ibirego byavugaga ko uyu mukambwe yahobeye uyu mugore akanamusoma ku itama, atabishaka.

O Yeong-Su yabihamijwe mu 2024 ahanishwa igifungo cy’amezi umunani gisubitse, ariko ahita avuga ko ajuririye uwo mwanzuro.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025, Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo aho akomoka rwatesheje agaciro uyu mwanzuro, ruvuga ko O yamaze igihe afata amasomo ajyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi rugaragaza ko ibirego by’uwo mugore bishobora kuba byari birimo “uguhindagurika mu buryo yabyibukaga”, bitewe n’igihe cyari gishize kuva bibaye.

Bivugwa ko O Yeong-Su yahohoteye uyu mugore mu 2017, ubwo yari mu gace k’icyaro aho yari yagiye gukina filimi.

Uwareze uyu mugabo yari yajyanye ikirego mu rukiko mu 2021, ariko muri Mata uwo mwaka kiza guteshwa agaciro. Mu 2022 Ubushinjacyaha bwongeye gufungura iperereza bisabwe n’uwavugaga ko yahohotewe nk’uko Yonhap News Agency yabitangaje.

Nyuma y’uyu mwanzuro mushya w’urukiko, ntabwo biramenyekana niba ubushinjacyaha buzajurira.

O Yeong-Su we yumvikanye agaragaza ko yishimiye iki cyemezo gishya, agaragaza ko ‘ashimira urukiko kubera umwanzuro urimo ubushishozi rwafashe.’

O yabaye icyamamare ku rwego mpuzamahanga nyuma yo gukina muri Squid Game. Iyi ni filime y’uruhererekane ivuga ku bantu bahatanira amafaranga bakina imikino y’abana, ikinwa mu buryo bamwe bahasiga ubuzima.

Uyu mugabo mu 2022 yabaye Umunya-Koreya y’Epfo wa mbere wegukanye igihembo cya ‘Golden Globe’ mu cyiciro cya ‘Best Supporting Actor’ abikesheje iyi filime y’uruhererekane, ku ruhare rwe mu gice cya mbere cy’iyi filime ya Netflix yaciye ibintu ku Isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa