skol
fortebet

Oda Paccy ari mubyishimo byinshi nyuma y’uko agiye gusoza Kaminuza(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperikazi wamamaye ku izina rya Oda Paccy ari mu byishimo byinshi nyuma y’uko agiye gusoza Kaminuza mu ishami rya Business Information Technology mu myaka icumi yari amaze yarahagaritse amasomo ye.

Sponsored Ad

Kuri ubu Oda Paccy yamaze kwandika igitabo kimwemerera kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, muri UTB.

Ni icyiciro uyu muhanzikazi arangije nyuma y’imyaka hafi 10 asubitse amasomo.

Mu 2013 nibwo Oda Paccy yahagaritse amasomo mu gihe yari asigaje umwaka umwe ngo arangize kwiga kaminuza, aza gusubukura mu mwaka ushize.

Igitabo Oda Paccy yanditse yagituye umubyeyi we n’inshuti ye magara, ahamya ko bamubaye hafi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Oda Paccy yagize ati "Reka nkushimire bwa mbere wowe mama wanjye wambaye hafi muri uru rugendo! ibyo navuga ni byinshi ariko ibi byose watumye mbigeraho! Ntacyo unyima, ibyo nyuramo byose uba uhari ukankomeza, uri ishema ryanjye!”

Undi Oda Paccy yashimiye mu butumwa bwe ni inshuti ye magara Umutoni Elyse Nadia, akaba n’umujyanama we mu bya muzika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa