skol
fortebet

Oda Paccy yasobanuye impamvu adakeneye kumva umubaza ibijyanye na Lick Lick

Yanditswe: Saturday 14, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi uzamberumwana Pacifique uzwi cyane nka Odda Paccy avuga ko atagishaka umuntu uzajya amubaza kuri Isaac Mbabazi wamenyekanye mu gutunganya umuziki nka Lick Lick babyaranye.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Paccy yavuze ko yagerageje nk’umubyeyi ngo ahuze Lick Lick n’umwana we ariko ntibigende neza.

Yagize ati: “Ntihakagire umuntu uza ngo yirirwe abigiraho mwiza abihishemo ampindure mubi, njye ampindura mubi mu bantu, nk’umubyeyi nakoze icyo nagombaga gukora ngo umwana ahure na Se, nkimara kumubwira nti ntabwo ngishaka kuvugana nawe, umwana wawe amaze gukura, mu kiruhuko aba afite telefone ujye umuhamagara, icyo yakoze ni iki, yaborotse umwana (block).”

Arongera ati: “Ni yo mpamvu umuntu uzajya aza ahantu ndi akanzanira ibintu by’amazina ngo ya Lick Lick n’ibindi nzajya mu kuboloka nanamubaze n’icyo uwo muntu akora, kuko ntawe nzi, naramubwiye nti njyewe nakomereka ariko ntabwo nkeneye ko umwana wanjye agwa mu bikomere byawe, kuko umwana yigeze kumubwira ijambo ngo uzicuza.”

Mu 2011, ni bwo Oda Paccy yibarutse umwana w’umukobwa yise Lynca Mbabazi, avuga ko yabyaranye na Mbabazi Isaack uzwi nka Lick Lick nubwo Lick Lick yabyihakanye.

Oda Paccy avuga ko ageze kure umushinga wa alubumu ye ya gatatu ari na yo ya nyuma yifuza gukora mu muziki amazemo imyaka igera kuri 15.

Ngo ni wo mushinga amaze igihe ahugiyeho, mu gihe amaze atagaragara mu muziki.
Kuri ubu akaba afite indirimbo yise Birakureba iba igaruka kuri byinshi mu marorerwa asigaye akorerwa ku Isi, ibyo avuga ko ngo ari inkovu z’imihanda.

Odda azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ibyatsi, Ngicyo, Birakureba aherutse gushyira ahagaragara, n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa