Umuraperi w’Umunyamerika, Offset, uzwi cyane mu itsinda rya Migos, yatangaje ko atazigera yongera gushaka und mugore, avuga ko ibyo yanyuzemo bihagije kandi atabikeneye ukundi.
Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama 2025, ubwo yari mu kiganiro Full Send Podcast, mu gihe aherutse gutangaza ibyo gutandukana n’umuhanzikazi bahoze babana, Cardi B, w’imyaka 32.
Offset, w’imyaka 33, yashakanye na Cardi B ku itariki ya 20 Nzeri 2017. Uyu muryango wabyaye abana batatu: Kulture Kiari ufite imyaka 7, Wave Set ufite imyaka 3 n’igice, ndetse n’umwana wabo wa gatatu witwa Blossom, wavutse muri Nzeri 2024, amezi abiri nyuma y’uko Cardi B atanze ikirego cyo gusaba gatanya muri Nyakanga 2024. Ni ku nshuro ya kabiri yari asabye gatanya, kuko yari yabikoze no muri Nzeri 2020 ariko aza kubihagarika.
Ubwo yabazwaga impamvu atazongera gushaka, Offset yarasubije ati: “Si ibyange. Narabikoze, mbyara abana batatu. Ni nk’umurimo nasoje.” Yongeyeho ko n’ubwo gushaka bishobora kuba icyifuzo cy’abandi, kuri we ngo byose yabibonye bihagije.
Ati: “Nabinyuzemo, narabyiboneye, sinshaka kongera kubijyamo. Sinshaka gutekereza ku yindi ntangiriro nshya kuko byose ari iby’igihe gito.”
Offset yavuze ko atari inama yagira abandi, ahubwo yabagira inama yo kubanza gutekereza neza. Ati: “Ntabwo nayobora umuntu ngo ashake, keretse niba yiteguye guhindura ubuzima bwe burundu. Kuba mu rugo bisaba byinshi kandi si ibintu by’amashyushyu gusa, ni ibintu bifite agaciro k’ukuri.”
Yasobanuye kandi ko umuntu ukiri mu rugendo rwo kubaka umwuga we atari cyo gihe cyiza cyo kwinjira mu rushako.
Offset aherutse gushyira hanze album ye nshya yise KIARI, irimo indirimbo isoza avugamo ku mugaragaro iherezo ry’urukundo rwe na Cardi B. Ati: “Ni ubutumwa bwo gukomeza ubuzima mu mahoro. Ni ugusoza icyo gice kuko kirangiye. Twabanye neza mu gihe cyacu, ariko icyo gitabo cyarafunze.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *