Ojani Noa wahoze ari umugabo wa mbere wa Jennifer Lopez yatangaje ko atigeze yemera ko urukundo rw’uyu muririmbyi n’umukinnyi wa filime na Ben Affleck rwari rushingiye ku rukundo nyarwo, ahubwo akavuga ko ubukwe bwabo bwari bufite indi ntego yo kongera gukurura amaso y’itangazamakuru.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Sun, Noa yavuze ko gushyingiranwa kwa Jennifer Lopez na Ben Affleck mu 2022 byari uburyo bwo kongera gutuma uyu muhanzi agarukwaho cyane mu bitangazamakuru no mu ruhando rw’imyidagaduro.
Yagize ati: "Ntekereza ko ubwo bukwe bwari bugamije kongera gutuma abantu bamuvugaho. Yari akeneye kongera kuba inkuru."
Jennifer Lopez na Ben Affleck bongeye kubaka umubano nyuma y’imyaka hafi 20 batandukanye, nyuma y’uko ubukwe bwabo bwa mbere bwari buteganyijwe mu myaka ya 2000 butabaye. Bashyingiranywe mu 2022, ariko urukundo rwabo ntirwamaze igihe kinini kuko mu 2024 Jennifer Lopez yatanze ubusabe bwo gutandukana na Affleck.
Noa, wavukiye muri Cuba akaba atuye muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashakanye na Jennifer Lopez mu 1997. Icyakora, urugo rwabo rwamaze igihe gito kuko batandukanye mu 1998.
Uyu mugabo yavuze ko akiri kumwe na Jennifer Lopez yamwijeje ko bazabana ubuziraherezo ndetse ko yamubwiraga ko ari urukundo rw’ubuzima bwe. Ibyo yabigarutseho mu kiganiro yahaye Daily Mail.
Nubwo yavuze ko yifuriza Jennifer Lopez na Ben Affleck amahirwe mu buzima bwabo, Noa yavuze ko atigeze atekereza ko umubano wabo uzaramba. Asobanura ko Jennifer Lopez ari umuntu ukunda impinduka haba mu buzima bwe bwite no mu mwuga we, ibintu avuga ko byagiye bigaragara no mu mibanire ye.
Mu kiganiro cye giheruka, Noa yanenze kandi isura Jennifer Lopez akunze kwereka rubanda ku mibereho ye, avuga ko hari byinshi bidahuye n’uko ubuzima bwe buba bumeze mu by’ukuri.
Kugeza ubu, Jennifer Lopez na Ben Affleck ntibaragira icyo batangaza ku magambo yatangajwe na Ojani Noa.
Ojani Noa wahoze ari umugabo wa Jennifer Lopez yavuze ko atigeze akunda Ben Affleck


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *