skol
fortebet

Om Puri umukinyi wa Filime z’Igihinde yitabye Imana

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filime, Om Puri wamamaye muri Filime z’igihinde ukomoka mu gihugu cy’u Buhunde kizwiho kugira Filime nyinshi z’urukundo yitabye Imana mu rucyerera rwo kuwa Gatanu tariki ya 06 Mutarama 2017.
Puri yabaye ikirangirire mu gukina Filime. Yatangiye uyu mwuga ahagana mu 1976, yagaragaye bwa mbere mu mashusho ubwo yakinaga muri Filime yakunzwe cyane yiswe ’ Ghashiram Kotwal’.
Mu 2004, Puri yashimiwe bikomeye nk’umwe mu bagize uruhare rukomye mu guteza imbere uruganda rwa Sinema mu (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filime, Om Puri wamamaye muri Filime z’igihinde ukomoka mu gihugu cy’u Buhunde kizwiho kugira Filime nyinshi z’urukundo yitabye Imana mu rucyerera rwo kuwa Gatanu tariki ya 06 Mutarama 2017.

Puri yabaye ikirangirire mu gukina Filime. Yatangiye uyu mwuga ahagana mu 1976, yagaragaye bwa mbere mu mashusho ubwo yakinaga muri Filime yakunzwe cyane yiswe ’ Ghashiram Kotwal’.

Mu 2004, Puri yashimiwe bikomeye nk’umwe mu bagize uruhare rukomye mu guteza imbere uruganda rwa Sinema mu Bwongereza. Icyo gihe yahawe umudali wiswe ’OBE’.

Puri yitabye Imana afite imyaka 66 y’amavuko, yasanzwe iwe yapfuye . Byatangajwe yazize indwara y’umutima yari amaranye igihe ndetse abaganga bamukurikirana umunis ku munsi.

Yahuriye mu Filime na bimwe mu byamamare bikomeye nka :’Ardh Satya’, ’Sadgati’, ’Paar’, ’Jaane Bhi Do Yaaro’ n’abandi.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter bamwe mu bakinnyi ba Filime babanye nawe batanze ubutumwa bukomeza umuryango we. Minisitiri w’intebe, Narendra Modi yavuze ko uruganda rwa Filime mu Buhinde bahombye umuntu ukomeye.

Yagize ati " Uruhukire mu mahoro Om Puri...Urugendo rwawe muri Filime nirurerure ariko wakoze byiza ukwiye kwibukirwaho."

Akshay Kumar, umukinnnyi wa Filime ukomeye cyane mu Buhinde, yagize ati "Birabaje cyane kumva urupfu rw’umuntu wambereye ikitegererezo...Om Puri..uruhukire mu mahoro muvandimwe..

Puri witabye Imana yari umukinnyi ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Buhinde

Umuhindekazi ukomeye muri Filime z’igihinde, Priyanka Chopra uzwiho ubwiza, ati "Umubiri urapfa ariko Roho igumaho by’iteka..Nyagasani akwakire...Ruhukira mu mahoro, Om Puri.’

Umukinnyi Sachin Tendulkar we yavuze ko Puri witabye Imana azahora mu mitima yabo cyane ko yakoze byinshi bikomeye mu ruganda rwa Filime mu gihugu cy’u Buhinde.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa