skol
Fortebet

Oprah yagiriye inama itangaje abateshwa umutwe n’urukundo

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 1 August 2022

Irene Uwoya wamamaye nka Oprah muri sinema ya Tanzania wanabaye umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wabaye kapiteni w’Amavubi, yagiriye inama abantu bateshwa umutwe n’urukundo ko babivamo ahubwo bakigira mu buhinzi.


Oprah watandukanye na Katauti bamaze no kubyarana umwana, avuga ko muri iki kinyejana abantu benshi bateshwa umutwe n’urukundo ariko na none ngo ntabwo aba ari amahirwe yabo.

Abagira inama yo kubivamo ahubwo bakayoboka imirima bagahinga ubundi bazamushimira nyuma.

Ati “urukundo ni byanga, gerageza guhinga muvandimwe wanjye… uzanshimira nyuma.”

Ubu butumwa yatanze yifashishije urukuta rwe rwa Instagram bwakiriwe mu buryo bunyuranye hari abamubajije imirima amaze guhinga cyane ko ari umwe mu bantu babihiwe n’urukundo, ni mu gihe hari n’uwavuze ko yagerageje byose bikanga.

Irene Uwoya ni urugero rwiza rw’umuntu utarahiriwe n’urukundo kuko muri 2008 yashakanye na Katauti batandukana muri 2013, 2017 yashakanye na Dogo Janja batandukana muri 2018.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bwa mbere Mutesi Jolly avuze ku byamuvuzweho ko yaba yarafungishije Prince...

Miss Mutesi Jolly yahakanye ibyamuzweho ko ari we wacuze umugambi wo...
13 August 2022 0

Producer Element akoze agashya katarakorwa n’undi mu Producer mu...

Mugisha Fred Robinson wamamaye nka @element_eleeeh mu gukora imiziki...
13 August 2022 0

Nyuma yo kugura indege 2, Diamond agiye gushinga sosiyete y’ubwikorezi mu...

Diamond Platnumz nyuma yo kugura indege ye bwite ndetse na kajugujugu agiye...
13 August 2022 0

Ntago bibareba!Mutesi Jolly yasubije abakomeza kumushyiraho igitutu...

Nyampinga w’Urwanda 2016 Mutesi Jolly yasubije abaakomeje kumushyiraho...
13 August 2022 0

Mu mafoto ihere ijisho ibyaranze igitaramo cya Sheebah Karungi uri i...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho ibyaranze igitaramo cya Sheebah Karungi...
13 August 2022 0

Munyakazi Sadate akomeje kunengwa na benshi kubera imvugo yakoresheje ku...

Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports akomeje kunengwa na benshi...
12 August 2022 1