skol
fortebet

Oscars: Will Smith yakubise urushyi rw’inkuba Chris Rock kubera gutera urwenya ku mugore we

Yanditswe: Monday 28, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Will Smith yivuye mu nkokora yasa urushyi rukomeye Chris Rock ubwo yari kuri ’stage’ mu gikorwa cyo gutanga ibihembo bya filimi bya Oscars kuko uyu yari amaze gutebya ku mugore we Jada Pinkett Smith.
Avuga ku buryo Pinkett yiyogoshesheje akamaraho umusatsi, Rock yagize ati: "Jada, agiye kujya muri GJ Jane 2."
GI Jane ni filimi itarakunzwe cyane yasohotse mu 1997 ivuga ku mugore wagiye mu myitozo ikarishye ya gisirikare.
Smith yahise amusanga kuri ’scene’ amwasa urushyi aragaruka aricara, (...)

Sponsored Ad

Will Smith yivuye mu nkokora yasa urushyi rukomeye Chris Rock ubwo yari kuri ’stage’ mu gikorwa cyo gutanga ibihembo bya filimi bya Oscars kuko uyu yari amaze gutebya ku mugore we Jada Pinkett Smith.

Avuga ku buryo Pinkett yiyogoshesheje akamaraho umusatsi, Rock yagize ati: "Jada, agiye kujya muri GJ Jane 2."

GI Jane ni filimi itarakunzwe cyane yasohotse mu 1997 ivuga ku mugore wagiye mu myitozo ikarishye ya gisirikare.

Smith yahise amusanga kuri ’scene’ amwasa urushyi aragaruka aricara, maze ati: "Vana izina ry’umugore wanjye mu kanwa... kawe."

Nyuma, mu ijambo ryo kwakira igihembo cye, Smith yasabye imbabazi.

Smith wari umaze gutwara Oscar ye ya mbere kubera gukina nka se w’abakinnyi ba Tennis Venus na Serena Williams muri filimi King Richard, yagize ati: "Ndashaka gusaba imbabazi Academy. Ndashaka gusaba imbabazi abandi bose hano".

Ati: "Ubuhanzi bwigana ubuzima busanzwe. Nagaragaye nk’umubyeyi w’umusazi, kimwe nk’uko babivuze kuri Richard Williams. Ariko urukundo rwagukoresha ibintu by’ubusazi."

Mbere, Pinkett yari yaravuze ku kubura imisatsi kubera uburwayi bwo gupfuka umusatsi bwitwa alopecia

Amaze gukorwa mu nsina z’amatwi, Rock yaguye mu kantu ariko ariyumanganya, ati: "Ibi ni ijoro ridasanzwe mu mateka ya televiziyo."

Yahise atanga igihembo cya documentary nziza, ari nayo mpamvu yari imuzanye kuri ’stage’.

Muri ibi birori byaberaga muri Dolby Theatre i Los Angeles, buri wese yatunguwe n’iki gikorwa.

Bamwe babanje kwibaza ko ari imikino, kuko na Will Smith yabanje gusa n’useka ibyari bimaze kuvugwa na Rock.

Ariko Jada byabonetse ko bimubangamiye, kugeza muri ako kanya byasaga n’ibyo bateguye mbere nk’uko bisanzwe.

Ariko Smith yakuyeho urujijo ubwo yahagurukaga agakubita Rock yihanukiriye. Aha byabonetse ko atari imikino.

Ubwo Smith yari asubiye kwicara maze akavuga aranguruye yihaniza Rock, mu magambo mabi, kutazana umugore we mu magambo ye, byabonetse ko yari akomeje.

Smith w’inararibonye kuri televiziyo, ni umuntu usobanukiwe neza ahantu ho kutarekura ijambo ririmo F nka hano mu birori bikurikiwe n’abantu benshi.

Ubwo ibi byabaga, muri iki cyumba habayeho guceceka kudasanzwe. Buri wese yari atunguwe.

Si ubwa mbere Chris Rock ateye urwenya kuri Jada Pinkett Smith muri Academy Awards.

Mu 2016 Rock yari ayoboye Oscars ubwo Jada ari mu ba-stars banze kujya muri ibi birori bavuga ko bitarimo guha agaciro abantu bose.

Muri uwo mwaka, Rock yagize ati: "Jada Pinkett Smith kutitabira Oscars ni nkanjye kutitabira imyenda y’imbere ya Rihanna - Ntabwo nari natumiwe".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa