skol

P. Diddy yahamwe n’ibyaha bibiri muri bitanu yaregwaga

Yanditswe: Wednesday 02, Jul 2025

featured-image

P. Diddy uri mu Birabura batunze agatubutse ku Isi yahamwe n’ibyaha bibiri muri bitanu yaregwaga. Ibyamuhamye ni ibyo gutwara abantu hagamije kubakoresha ubusambanyi, yahamijwe ko yakoreye Casandra Ventura wahoze ari umukunzi we n’undi mugore wiswe Jane.

Ibyaha Diddy atahamijwe birimo ibyo gukoresha Casandra Ventura na Jane imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ’Racketeer Influenced and Corrupt Organizations Act (RICO)’

RICO ni cyo cyaha gikomeye mu byo yashinjwaga kuko iyo kimuhama, uyu mugabo yari gukatirwa igifungo cya burundu, imitungo yose yakoreshejwe muri icyo cyaha irimo inzu, imodoka, ibigo by’ubucuruzi n’indi mitungo yose yagaragazwa ko yakoreshejwe mu gukora icyaha, yari gufatirwa na Leta.

Diddy w’imyaka 55 yatawe muri yombi muri Nzeri, 2024. Uyu mugabo yatanze miliyoni 50$ kugira ngo aburane ari hanze birananirana. Icyo yakoze ni ugukusanya ikipe y’abanyamategeko kabuhariwe bagera ku munani, bayobowe na Marc Agnifilo.

Mu gihe cy’ibyumweru umunani, aba banyamategeko bahanganye n’Ubushinjacyaha bwa Leta buyobowe na Maurene Comey, umukobwa wa James Comey wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa FBI, mbere yo kwirukanwa igitaraganya na Donald Trump.

Ubushinjacyaha bwakoresheje ubuhamya bw’abatangabuhamya 34, bose bahuriza ku bugome n’ubunyamaswa bwa Diddy. Uyu mugabo ntiyigeze yiregura binyuze mu kwivugira ndetse nta batangabuhamya yigeze atanga ngo bamushinjure, gusa Agnifilo yavuze ko nubwo Diddy ari umugabo wakoze amafuti yicuza mu buzima bwe, adakwiriye kuryozwa ibyo yakoreye mu buriri, abikorana n’abantu bakuru.

Nyuma yo kumva impande zombi, Inteko Iburanisha, igizwe n’abagabo umunani n’abagore bane, yaje gufata umwanya iganira kuri iyi dosiye, iza no gufata umwanzuro ku byaha bine muri bitanu yashinjwaga, inanirwa kumvikana ku cyaha cyo kurema umutwe w’ubugizi bwa nabi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, ni bwo iyi Nteko yaje gufata umwanzuro kuri iki cyaha, ivuga ko kitamuhama, ibyatumye uyu mugabo arangurura n’ijwi rirenga, ashimira iyi Nteko ati "Murakoze! Murakoze!"

Diddy yageze ubwo apfukama, ashyira ibiganza bye ku mutwe we, ahobera abanyamategeko be, yitsa umutima inshuro nyinshi, agaragara amwenyura bidasanzwe, azamura ikiganza asa nk’usenga, yikomanga ku gatuza, agaragaza ibyishimo mu buryo budasanzwe.

Impamvu ni uko mu byaha byose yashinjwaga, ibyo yahamijwe ari byo byoroshye kurusha ibindi, nubwo buri kimwe gishobora kumuheza mu buroko mu gihe cy’imyaka 10, kuko ari bibiri ikaba imyaka 20.

Umucamanza yasabye umwanya ajya kwiherera kugira ngo yisunge amategeko, maze afate umwanzuro wa nyuma kuri uru rubanza.

Agnifilo yavuze ko Diddy agomba gusubira mu rugo rwe ruri i Miami, urugo rwakuwemo uducupa turenga 1000 tw’amavuta bivugwa ko yakoreshwaga mu bikorwa njyanamuntu byo gukora imibonano mpuzabitsina byamenyekanye nka ’Freak Offs.’

Uyu munyamategeko yavuze ko Diddy adashobora gucika ubutabera kuko pasiporo ye n’indege byafatiriwe, ndetse ko ’yaba ari ikigoryi’ aramutse adashyize mu bikorwa ibyo yasabwa n’urukiko mu gihe yahabwa amahirwe yo gutaha, agakomeza kuburana ari mu rugo.

Ubushinjacyaha bwariye karungu ntibukozwa ibyo gutaha kwa Diddy, buvuga ko agomba gusubizwa muri gereza, atagomba gutaha.

Umwanzuro wa nyuma w’urubanza rw’uyu mugabo uraza gufatwa n’umucamanza mu gihe gito. Umuryango we, urimo nyina witabiriye uru rubanza kuva mu ntangiriro, abana be, abagore babyaranye n’abandi bantu ba hafi be, bagaragaye bakoma amashyi abandi bavuza impundu, bashimira byimazeyo abunganizi ba Diddy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa