skol
fortebet

P Diddy yahaye abakobwa be impano ya ’Range Rovers’ ku isabukuru yabo(VIDEO)

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Tuesday 20, Dec 2022

P Diddy yahaye abakobwa be impano ya 'Range Rovers' ku isabukuru yabo(VIDEO)

Sponsored Ad

skol

Umuraperi akaba n’umunyemari, P Diddy yahaye impano y’imodoka zo mu bwoko bwa ‘Range Rover’ abakobwa be b’impanga, ku isabukuru yabo y’imyaka 16 basagwa n’amarangamutima.

P Didy yahaye abakobwa be b’impanga Jessie James Combs na D’Lila Star Combs impano y’imodoka ebyiri ziri mu bwoko bwa ’Range Rovers’ ubwo bari mu birori byo kwishimira isabukuru yabo, y’imyaka 16.

Ni abakobwa P Diddy yabyaranye na nyakwigendera Kim Porter, wari umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli. Yitabye Imana mu 2018.

Ibirori by’isabukuru yabo byaranzwe n’ibyishimo byishi ndetse no kwidagadura bihagije ku bantu bose bari batumiwe muri ibi birori nkuko byagaragaye mu mashusho yagiye hanze.

Sean combs wamenyekanye cyane nka P Diddy, ni umwe mu bahanzi batunze agatubutse ku Isi. Uyu mugabo w’imyaka 53 yatsindiye ibihembo bitandukanye birimo n’ibya Grammy yegukanye ubugira gatatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa