skol
fortebet

Pamella na The Ben baryohewe n’ubuzima Uganda mu gihe benshi bari baziko bari muri America

Yanditswe: Friday 14, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi ku mbugankoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko Miss Uwicyeza Pamella yerekeje muri Leza zunze ubumwe z’America asanzeyo umugabo we The Ben byaje kumenyekana ko atariho yari agiye ahubwo ko yari agiye guhurira n’umugabo we muri Uganda aho bakomeje kugirira ibihe byiza.

Sponsored Ad

Amakuru dukesha Igihe ahamya ko ababonye Pamella afata indege bavuga ko yari agiye muri Uganda guhura n’umugabo we wageze i Kampala ku wa 6 Mata 2023.

Muri 2021 nibwo The Ben yambitse impeta Pamella amusaba ko yamubera umugore w’ubuzima bwe bwose undi nawe abyemera atazuyaje

Kuva icyo gihe urukundo rwabo ntirwigeze rusiba mu itangazamakuru buri uko bashyize ifoto ibagaragaza bari kumwe benshi bakagaragaza ko babishimiye kandi bashyigikiye urukundo rwabo.

The Ben na Pamella basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo muri Kaanama 2022.

Kugeza ubu ntibaratangaza igihe imihango yindi y’ubukwe izabera icyakora abakunzi babo ntibasiba kugaragaza ko ubukwe bwabo babutegerezanyije amatsiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa