skol
fortebet

Pamella yasubije abibaza ko yaba afite ikibazo cyamuteye kogosha umusatsi akawumaraho

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uwicyeza Pamella yasubije abakomeje kwibaza ko yaba afite ikibazo kikaba aricyo cyamuteye kwiyogoshesha avuga ko ameze neza ndetse ko yishimiye urukundo yagaragarijwe n’abakunzi be bamubazaga uko amerewe.

Sponsored Ad

Ni ubutumwa yanditse nyuma yuko asangije abamukurikira amafoto yogoshe umusatsi wose bamwe bagatekereza ko yaba afite ikibazo cyabimuteye cyane ko usanga bose bashimangira ko ubwiza bw’umugore ari umusatsi.

Ibyo byose n’ubwo byakorwaga Uwicyeza Pamella yerekanye ko no mu nshuti ze ariko byafataga indi ntera bibaza icyo yabaye, nyamara kuri we yabikoze nk’ibisanzwe n’ubundi ari uguhindura inyogosho ku mukobwa.

Ubwo yasubizaga abibazaga ibi byose, Uwicyeza Pamella yahumurije abakunzi be, inshuti ze ndetse n’abibazaga ko hari ikibazo yagize ababwira ko ntacyo ahubwo akomeje kurindwa n’ubuntu bw’Imana kandi ko abakunda.

Yagize ati “Muraho neza bantu beza, ndizera ko mumeze neza, ku bambajije niba meze neza yegomeze neza ni ukuri ubuntu bw’Imana bukomeje kundinda. Ntacyo nyishinja kandi murakoze, nishimiye ukuntu abantu bakomeje kunyitaho bambaza uko meze. Nkunda abantu banjye bo kuri Instagram, kandi ndizera ko namwe mumeze neza Imana ikomeze ibarinde.’’

Uwicyeza Pamella yakomeje abwira abantu ko ibintu bihabanye n’ukuri bajya babireka bikagenda, ndetse ko ari ukwishima bajya babwishimira mu Rukundo ndetse anabasabira ku Mana ko yabagirira neza ndetse ikabarinda.

Ibitekerezo

  • Umuntu mwiza ntakitamubera pe Uziko nuruhara rubereye uwo mukobwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa