skol
Fortebet

Papa Cyangwe ari gusabwa ikintu gikomeye n’umubyeyi w’umwe mu bakobwa yakoresheje mu ndirimbo

Imyidagaduro   Yanditswe na: ISHIMWE JANE 23 July 2022

Umuhanzi wamenyekanye nka Papa Cyangwe yahuye n’uruva gusenya nyuma y’amasaha make asohoye indirimbo ‘It’s okay’ ahuriyemo na Afrique ndetse na Fireman, yasabwe kuyisiba n’umubyeyi w’umwe mu bakobwa bayigaragaramo.


Iyi ndirimbo igaragaramo abakobwa babiri aribo ‘Honorine na Gaga’ icyakora nubwo uyu muhanzi yabifashishije ababyeyi b’uwitwa Gaga basabye Papa Cyangwe kumukuramo kuko akiri umwana.

Igihe kivuga ko gifite Coppy ikubiyemo ubutumwa uyu mubyeyi yandikiye Papa Cyangwe ivuga ko yifuza ko umwana we akurwa mu mashusho yiyo ndirimbo bitaba ibyo akitabaza izindi nzego.

Uyu mugabo yagize ati “Icyo nkeneye ni ukukubwira ndi umubyeyi w’umwana wakoresheje muri iyo video, umwana wanjye yitwa Grace nkeneye ko umukura muri iyi ndirimbo kuko ntabwo abyemerewe ku myaka afite.”

Papa Cyangwe we avuga ko bimugoye kuko atazi ukuri ku bivugwa n’ababyeyi b’uyu mwana kuko baganiriye bihagije ndetse amubwira ko afite imyaka y’ubukure.

Ati “Ni umukobwa wansabye ko nazamufasha nkamushyira mu mashusho y’indirimbo kuko abikunda ariko kandi asanzwe amurika imideli, ni inshuti na mubyara wanjye ari nayo mpamvu byanyoroheye guhita mwemerera.”

Icyakora Papa Cyangwe avuga ko nawe yagize amakenga ku myaka ye, amubajije undi amubwira ko ayigejeje ndetse amwereka ko hari n’izindi ndirimbo yagaragayemo ha mbere kandi ko nta kibazo byateye.

Gusa nubwo ibi byose yagerageje kubisobanurira ababyeyi b’uyu mukobwa, Papa Cyangwe avuga ko bakomeje kumuhamagara bamumenyesha ko bagiye kwiyambaza RIB ndetse banatangiye kumurega kuri Youtube ngo indirimbo ye ibe yasibwa.

Indirimbo ‘It’s okay’ Papa Cyangwe yakoranye na Fireman ndetse na Afrique imaze amasaha make isohotse mu buryo bw’amashusho ndetse yanakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki.

Author : ISHIMWE JANE

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diamond yinjije agatubutse mu gikorwa cyo kwamamaza Raila Odinga

Diamond Platnumz yinjije Diamond Platnumz yataramiye Abanya-Kenya kuri uyu...
8 August 2022 0

Diamond na Zari bahuriye mu birori by’isabukuru y’umwana wabo wujuje imyaka...

Umuhanzi ukomeye muri Tanzania ndetse no muri Africa muri rusange wamamaye...
8 August 2022 0

Amafoto:Reba ibyaranze igitaramo cya The Ben wahamagaye umukunzi we...

Mu mafoto atandukanye reba ibyaranze igitaramo cya The Ben yahamagayemo...
8 August 2022 0

Kndrick Lamar yatunguranye ubwo yahindukaga umuyaga ku rubyiniro(VIDEO)

Umuraperi ukomeye muri Leta zunze ubumwe z’America wamamaye nka Kendrick...
5 August 2022 0

RIB yahagurukiye abakomeje kwiyitirira Buravan basaba abantu amafaranga yo...

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego by’abantu batandukanye basaba...
5 August 2022 0

Sabin wa Isimbi TV, yifurije isabukuru nziza umwana we, ashimira umugore...

Umunyamakuru wa Isimbi TV ikorera kuri youtube Murungi Sabin yashize hanze...
5 August 2022 0