skol
fortebet

Papa Cyangwe yahakanye amakuru yavuze ko yatandukanye na Rocky Kimomo

Yanditswe: Friday 26, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abijuru Lewis wamamaye nka Papa Cyangwe yahakanye amakuru amaze igihe avugwa ko yatandukanye na Rocky Entertainment ya Rocky.

Sponsored Ad

Mu kiganiro Papa Cyangwe yahaye Thechoicelive dukesha iyi nkuru , yahakanye ayo makuru avuga ko ari ibihuha.

Yagize ati “ibyo bintu sibyo kuko iyo urebye neza igitaramo mfite kuri uyumunsi amasezerano yakozwe na Rocky Entertainment rero bivuzeko ndi umuhanzi uyibarizwamo”

Papa Cyangwe tumubajije igituma muri iyi minsi bigaragarako yaba atabanye neza n’umukoresha we Uwizeyimana Marc uzwi nka “Rocky Kimomo “ yasubije ati “ kuba Rocky ataramamaza Ep yange “Sitaki” yagize ati “ Kwamamaza Ep yange ni ubushake bwabo arimo gukorana nabo, abo arimo kwamamariza ku mbugankoranya ze bamusabye kubanza agakora ibyabo hanyuma akazabona kwamamaza ibyange rero abo nibasozanya nawe azamamaza iyange nyuma".

Papa Cyangwe twamubajije impamvu ubusanzwe indirimbo ze ziba zanditseho Rocky Entertainment ariko ubu akaba yaranditseho “Cuma Cuma gang “

Papa Cyangwe ati “ Mu ndirimbo zose nagiye nkora mvugano ijambo “Cuma Cuma “ rero ni igihe cyo kurizamura rikaguka naho ibyo gutandukana na Rocky byo ntago byashoboka kuko turi abavandimwe kandi abavandimwe ntibajya batandukana “

Ibitekerezo

  • Papa cyangwe turanwe mera ntahoyajya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa