Papa Iddy wo muri filimi Umuturanyi yahishuye ko yatawe n’umugore
Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026
Umukunnyi wa filimi Harerimana Is’haq wamenyekanye cyane nka Papa Iddy muri filimi y’uruhererekane yitwa Umuturanyi, yagaragarije abamukurikira ko ari mu bihe bitamworoheye by’uko umugore we yahukanye asaba abamukurikira kubungabunga icyizere cyabo ku bo bashakanye.
Ni nyuma y’uko hashize igihe nanone agaragaje ko yizeye inshuti cyane ariko bikarangira yo imugambaniye ndetse ibyo icyo gihe yavugaga ko bimukomereye cyane nubwo atabisobanuye neza.
Yisunze urubuga rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 gusa, Papa Iddy yasangije amashusho amarira amutemba ku matama ayaherekeresha amagambo asaba abamukurikira ko bamufatiraho isomo ryo kubungabunga icyizere cyabo ku bo bashakanye.
Yanditse ati: “Reka mbabere isomo kuko umenya ko bibaho ari uko bikugwiririye gusa niba wubatse uzirinde ko uwo mwashakanye agutakariza icyizere kuko gusana inzu yangiritse biragora cyane.”
Muri ubwo butumwa yakomeje agaragaza ko arimo guca mu bihe bitamworoheye kuko umugore yahukanye icyakora akizera Imana avuga ko wenda izamufasha akagaruka.
Ati: “Nibura nizeye ko ubusabe nzasaba Allah muri iki gisibo buzakirwa kandi ibibazo mfite bikagabanyuka umugore agataha.”
Abo bombi basanzwe bakinana muri Filimi y’uriuhererekane Umuturanyi aho umugabo akina yitwa Papa Iddy mu gihe umugore akina yitwa Roza.
Mu biganiro bagiye bakora mu bitangazamakuru bitandukanye Papa Iddy yagaragaje ko bamenyaniye muri iyo filimi, akamukunda nyuma bakaza guhitamo kubana ndetse icyo gihe yanatangaje ko bateganya gukora ubukwe bakereka imiryango yabo ibirori.
Ibijyanye n’ubwo bukwe byatangajwe mu 2024, ariko ubanza byaraje guhindura isura kuko kwandika ubutumwa bugaragaza ko bafite ibibazo Papa Iddy yatangiye kubyandika mu mpera za 2025.
Papa Iddy wo muri filimi y’uruhererekane Umuturanyi yagaragaje ko umugore we yahukanye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *