skol
fortebet

Papa Léon XIV yabujije Abapadiri gukoresha ChatGPT bategura inyigisho za Misa

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 27, Feb 2026

Papa Léon XIV yabujije Abapadiri gukoresha ChatGPT bategura inyigisho za Misa

Sponsored Ad

skol

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Léon XIV yasabye Abapadiri kureka gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ririmo n’irya ChatGPT igihe bategura inyigisho batanga mu Misa.

Ibi Papa Léon XIV yabigarutseho mu nama yabereye mu muhezo yamuhuje n’Abapadiri bo muri Diyosezi ya Roma, mu cyumweru gishize nk’uko Vatican News yabitangaje.

Papa Léon XIV yasabye Abapadiri kwirinda gukoresha ubwenge buhangano igihe bategura inyigisho batanga mu Misa.

Ati “Mwirinde ibishuko byo gutegura inyigisho za Misa mukoresheje ubwenge bw’ubukorano. Kimwe n’ibindi bice byose by’umubiri iyo tutabikoresheje birapfa. Ubwonko na bwo bukeneye gukoreshwa kugira ngo ubwenge bwacu bwitoze, budatakaza ubushobozi.”

Papa Léon XIV yakomeje avuga ko nta munsi n’umwe ubwenge bw’ubukorano buzasimbura Umupadiri.

Ati “Kwigisha ni ugusangira ukwemera kandi nta munsi ubwenge bw’ubukorano buzagira ubushobozi bwo gusangiza abandi ibijyanye n’ukwemera.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa