skol
fortebet

Papa wa Davis D yavuze aho yifuza umuhunguwe , n’umuhanzi w’ikitegererezo yifuzamo umuhungu we

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Davis D yatangaje ko ashimishijwe n’intambwe umuhungu we amaze kugeraho mu muziki anamwifuriza gutera ikirenge mu cya Tom Close.

Sponsored Ad

Jean Damascene Bukuru umubyeyi wa Davis D mu kiganiro yagiranye n’Inyarwanda dukesha iyi nkuru yasabye ababyeyi guha rugari no gushyigikira abana babo bafite impano kuko ari ubukungu bukomeye bushobora kubatunga. Yahereye ku rugero rw’umuhungu we Davis D, avuga ko we yamuhaye rugari akamubwira ko umuziki ari yo dipolome ye. Ibi yashimangiye ko bigaragarira amaso kuko imbuto ze z’umugisha zikomeje kugenda zigaragarira amaso.

Mu mvugo ye asaba ababyeyi guha rugari ngo bagaragaze impano bafite be kuyipfukirana. Yagize ati: "Ni babarekure babahe urubuga babikore! be kubafungirana cyane ko impano ishobora kugutunga. Kwiga ni byiza kugira ngo ugire ubumenyi ariko n’umwuga ni byiza kuwumenya kuko ushobora gukizwa n’umwuga n’undi nawe agakizwa n’amashuri yize ariko byose biruzuzanya.

Akunze kimwe akakimenya byaba ari byiza. Ndumva nifuza ko ababyeyi bareka abana bakabagirira icyizere bakabarekura. Ubu tumaze kubona ko umwuga utunga umuntu, umukinnyi w’umupira aragenda agasinyira miliyoni 100, miliyari, ntabwo njyewe ubwanjye nari nashobora gufata ijoro rimwe ngo ndikoreremo miliyoni 5 ariko we ashobora kugenda akaririmba akazitahana".

Icyakora yakomeje agaragza ko n’ubwo ababyeyi bakwiye kubareka abana nabo bakwiye kuba icyitegererezo. Yagize ati: "Abana nabo babe icyitegererezo. Hari umwana ushobora guha uburenganzira bwo kubijyamo akabijyamo nabi, abana nabo babaye inyangamugayo ku babyeyi bagakora ibyo bifuza, bya ari byiza".

Yakomeje avuga ko yifuza ko umuhungu we Davis D yazaba icyitegererezo cy’abakiri bato bifuza kwinjira mu muziki. Aha ni ho yatanze urugero akavuga yifuza ko yatera ikirenge mu cya Tom Close. Ati: "Nk’uriya muhanzi Tom Close aba icyitegerezo gikomeye cyane kandi ni inshuti ye baravugana, baraganira, ajya umurebereho. Iteka ndamubwira nti ndifuza ko umuntu wese yakubonaho icyitegererezo kimeze nka kuriya ".


Tom Close afite ibigwi byihariye mu muziki Nyarwanda. Ni we wegukanye Primus Guma Guma Super Star ya mbere bimuhesha amahirwe yo gukorana indirimbo na Sean Kingston wo muri Jamaica wanasusurukije abanyarwanda icyo gihe mu gitaramo gikomeye.

Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020 yagize Tom Close Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC. Uyu muhanzi azwiho kugira ubunyangamugayo ari nayo mpamvu umubyeyi wa Davis D yifuza ko umuhungu w Davis D yatera ikirenge mu cye akamufatiraho icyitegererezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa