“Papaoutai” ya Stromae yakoreye Se wishwe muri Jenoside yongeye guca ibintu nyuma y’imyaka 13 isohotse
Yanditswe: Wednesday 21, Jan 2026
Indirimbo “Papaoutai’’ y’Umuhanzi Stromae ufite inkomoko kuri Se w’Umunyarwanda, ariko uba mu Bubiligi, yongeye guca ibintu nyuma y’imyaka 13 igiye hanze.
Indirimbo “Papaoutai’’ y’Umuhanzi Stromae ufite inkomoko kuri Se w’Umunyarwanda, ariko uba mu Bubiligi, yongeye guca ibintu nyuma y’imyaka 13 igiye hanze.
Iyi ndirimbo iri kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nyuma yaho abitwa Mikeetsmind, Chill77 na Unjaps bayisubiyemo bifashishije uburyo bwa AI bayishyira mu njyana ya Afro Soul.
Iyi ndirimbo yakozwe hifashishijwe AI yagiye hanze mu Ukuboza umwaka ushize.
Kuva yajya hanze byatumye benshi bongera gutekereza ku magambo agize iyi ndirimbo, ndetse hari bamwe batebyaga bavuga ko abantu batumva igifaransa ubwo indirimbo ya nyayo yajyaga hanze bayibyinaga batazi ko Stromae yayiririmbanye akababaro ko kuba ataragize amahirwe yo kurerwa na se umubyara ukomoka mu Rwanda.
Ku mbuga nka Tiktok, Instagram, X, Spotify, Youtube n’ahandi iyi ndirimbo mu ziri kugarukwaho mu mashakiro ndetse kuri Youtube hamaze gushyirwaho nyinshi zakozwe na AI zose hamwe zimaze kurebwa na miliyoni zisaga 10 z’abantu.
Ni mu gihe umuntu ari gufungura Spotify iyi ndirimbo ya ‘Papaoutai’ yasubiwemo ikaza mu zigezweho atiriwe ayishakisha.
‘Papaoutai’ n’ubundi kuva yajya hanze mu 2013 yarakunzwe cyane ko yo ubwayo imaze kurebwa n’abasaga miliyari ku rubuga rwa Youtube.
Stromae w’imyaka 40, afite inkomoko mu Karere ka Nyarungege, Umurenge wa Kanyinya, Akagari ka Nzove mu Mudugudu wa Ruyenzi mu Mujyi wa Kigali.
Avuka kuri Rutare Pierre n’umukunzi we Miranda Marie Van Haver.
Bahuriye i Bruxelles bahuza urugwiro rwaje kuvamo umwana, ariko ntibabashije kubana igihe kinini ndetse Stromae yatangiye guca akenge asanga Se yarishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuba ataragize amahirwe menshi yo kubana nawe biri mu byashibutsemo inganzo ya “Papaoutai” yongeye guca ibintu.
Uyu muhanzi ahuje Se n’umuhanzi Cyusa Ibrahim wihebeye Gakondo Nyarwanda.
Izina rye ryatangiye kumvikana mu 2007, mu Bubiligi atangira guca ibintu ariko mu Rwanda batazi ko hari umwana w’u Rwanda.
Mu 2010 yatangiye kuba igihangange ku Isi yose mu Rwanda batangira kwicinya icyara kubera inkuru nziza y’uko umuhungu wabo atangiye kuba icyamamare ku rwego ruhambaye biturutse ku ndirimbo yashyize hanze uwo mwaka yise “Alors on danse”.
Mu 2013 nibwo yashyize hanze album yise “Racine Carrée” iriho “Papaoutai” yatuye Se. Mu 2015 yakoreye igitaramo i Kigali kuri ULK ku Gisozi.
Rutare Pierre ni we Stromae yakoreye iyi ndirimbo ye yongeye guca ibintu
Indirimbo ya Stromae yongeye guca ibintu ku Isi nyuma y’imyaka 13 igiye hanze
Iyi ndirimbo iri mu zigezweho ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Spotify ntabwo yatanzwe

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *