skol

Patrick Nyamitari yatangaje ko agiye guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Monday 12, Apr 2021

Patrick Nyamitari n’umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda muri iki gihe yihaye ingamba zo guhangana n’abapfobya Jenocide yakorewe Abatutsi 1994, cyane cyane kubakoresha Imbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro yahaye Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko afite amateka maremare ajyanye na Jenoside cyane ko yamuhekuye ikamutwara abantu mu muryango we.

Yagize ati” Ndi umuhererezi iwacu, ni njye njye nyine wavukiye mu Rwanda, mu bihe byabanjirije jenoside abandi bavukiye mu mahanga aho ababyeyi bari barahungiye. Iwacu batashye bambyarira mu Rwanda.”

“Jenoside yabaye ndi muto bihagije si byinshi nibuka. Gusa nahaburiye abantu batari bake, barimo ba masenge babiri bari batuye i Butare ari naho nanjye yatangiye ndi nari najyanywe mu bihe bya pasika mbese ni birebire [...] gusa Imana yarahabaye muri byose.”

Avuga ko icyo yigishijwe n’amateka mabi yaranze abahanzi bamwe babibye urwango mu bantu, bikagera aho bamwe bica abandi ni uko nawe uyu munsi u Rwanda ruri mu biganza bye.

Ati “Isomo nakuyemo nk’umuhanzi w’u Rwanda ni uko niba bataratinye gushyigikira uwo mugambi wo kwica ejo hazaza h’u Rwanda, uyu munsi u Rwanda rwifuzwa ruri mu biganza byanjye nanjye. Ibyiza byose bikwiye u Rwanda nkwiye kubigiramo uruhare. Kwibuka twiyubaka ni bimwe mu byo u Rwanda rukwiye. Kwibuka ni ukuzirikana aho twavuye habi Kwiyubaka ni ugusigasira ibyo twagezeho tukanabikuba inshuro ibihumbi.”

Yavuze ko n’ubwo habayeho gutana ku bahanzi bamwe hari abandi bagize uruhare rukomeye mu isanamitima rya benshi, bakongera gutuma hari abareka kwiheba bakumva batari bonyine.

Ati “Biragaragara ko abakiri bato nabo bahagurutse. Inganzo yabo iravuga ikagera ku mitima ya benshi. Iyo urebye hirya no hino kuri za televiziyo na radiyo ubona urubyiruko rwunze ubumwe ruririmba ngo “Ntibizongere ukundi” ntibyakongera rero duhari nabo bandi bahari.”

Muri iyi minsi hari abapfobya n’abahakana jenoside bakomeje kuba benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga, ariko Patrick Nyamitari yavuze ko kuko aya mahano yamuhekuye agomba guhangana nabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa