Patycope ari mu byishimo byo kwakira umwana yabyaranye na Emmanuella ukora kuri TV1
Yanditswe: Monday 06, Feb 2023

Rukundo Patrick benshi bazi nka Patycope,umwe mu basore bamenyekanye nk’impirimbanyi y’iterambere ry’umuziki cyane cyane yifashishije imbuga nkoranyambaga yabyaranye na Ineza Emmanuella usanzwe ari umunyamakuru wa TV1.
Mu ijoro ryo ku wa 4 rishyira ku wa 5 Gashyantare 2023, nibwo Patycope abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashimiye Imana yabahaye umwana w’umuhungu, asangiza abamukurikira umugore bamubyaranye.
Aha yagize ati “Mumfashe gushima Imana ku mwana w’umuhungu iduhaye, urugendo ntirwari rworoshye, Ndashimira abaganga bose batubaye hafi ba Hopital La CROIX Du Sud (Kwa Nyirinkwaya)”
Uyu mugore Ineza Emmanuella yamenyekanye cyane nk’umuhanga mu kubyina waje no gukora kuri TV1 aho yamenyekaniye cyane mu kiganiro ‘Mad vibezz’ yakoraga buri wa Gatanu afatanyije na DJ Kelly.
Amakuru ahari ahamya ko Ineza amaze igihe akundana na Patycope ndetse kugeza ubu urukundo rwabo rukaba rwamaze kwera imbuto.
Ni umwana wa kabiri wa Patycope nyuma y’uko asanganywe umukobwa uri mu kigero cy’imyaka itanu uyu akaba ari nawe mfura ye.
Patycope umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga nk’impirimbanyi y’iterambere rya muzika, benshi mu bahanzi, abategura ibitaramo n’abandi bakunze kumwiyambaza mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *