Umunyezamu w’Umunya-Congo Brazzaville, Pavelh Ndzila uherutse gutandukana na APR FC, ageze kure ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira ngo azayikinire mu mwaka utaha.
Rayon Sports FC ikomeje imyiteguro yo mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26, aho ikiri gushaka abakinnyi bashya bazayifasha mu marushanwa yo mu Rwanda ndetse n’ayo hanze.
Umwe mu myanya igikeneyeho abakinnyi ni mu izamu, dore ko iri gushaka uwo kuzafatanya na Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali, yahaye amasezerano mu kwezi gushize n’Umurundi Ndikuriyo Patient.
Mu batekerejweho harimo na Pavelh Ndzila warangije amasezerano yari afitanye na APR FC mu mwaka ushize w’imikino akaba nta kipe yari afite.
Amakuru ava muri Rayon Sports ahamya ko uyu mukinnyi azajya muri Rayon Sports, agakomezanya na yo imyiteguro y’umwaka izakinamo CAF Confederation Cup.
Uyu mugabo aramutse ashyize umukono ku masezerano, ni umwe mu bazagaragara ku mukino wa Gicuti uzahuza Rayon Sports FC na Yanga SC yo muri Tanzania, uzaba tariki ya 15 Kanama 2025.
Pavelh wavuzwe mu makipe yo muri Tanzania arimo na KMC, yakinnye umwaka w’imikino wa 2023/24 ari umunyezamu wa mbere, ariko 2024/25 aba umunyezamu wa kabiri mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *