skol
fortebet

Perezida Museveni yanenze bikomeye nyampinga Abenakyo witwaye neza muri Miss World 2018

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 21, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yanenze nyampinga Quinn Abenakyo witwaye neza muri Miss World akaza mu bakobwa 10 ku isi ndetse akegukana umwanya wa mbere muri Afrika kubera imisatsi y’Abahindi yishyizeho aho kugaragaza umusatsi we karemano.

Abinyujije kuri Twitter ye, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yanenze Abenakyo kuba ataragiye guhatana muri Miss World afite imisatsi y’umwimerere ahubwo yarabanje kwishyiraho iya Abahindi.

Yagize ati "Abenakyo ni muremure,n’umwiza ukomoka i Musonga.Ikibabaje n’uko afite imisatsi y’abahinde. Namushishikarije kugumana imisatsi ye y’umwimerere, umusatsi w’Abanyafurika.Tugomba kwerekana ubwiza nyafurika mu mwimerere wabwo.”

Museveni yakiriye mu biro bye Quinn Abenakyo,wageze i Kampala ku wa Gatatu w’iki Cyumweru avuye kwitwara neza mu marushanwa ya Miss World.

Uretse Perezida Museveni, abantu benshi barimo abo mu muryango we, abo mu nzego za leta, abategura Miss World muri Uganda n’abanyamakuru batandukanye bari uruvunganzoka baje kwakira ku kibuga cy’indege Abenakyo.

Museveni yanengeye Abenakyo kuri Twitter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa