Perezida wa La Liga, shampiyona y’umupira w’amaguru yo muri Espagne, Javier Tebas, yasabye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, kwegura, avuga ko uru rwego rw’umupira w’amaguru ku isi “ruri kwangiza umupira w’amaguru.”
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Butaliyani La Gazzetta dello Sport, Tebas yabajijwe niba abona Infantino akwiye kwegura, asubiza ati: “Njye mbona yego. Ntekereza ko igihe cye cyarangiye.”
Icyakora, yavuze ko Perezida wa FIFA w’imyaka 56 ashyigikiwe cyane n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru yo mu bihugu bitandukanye, anenga uburyo bwo gutora Perezida wa FIFA, avuga ko “bwamaze kwangirika burundu.”
Yagize ati: “Nta mukandida n’umwe umuhangara, kuko bose baba bazi ko batamutsinda. Mu by’ukuri ntabwo yari akwiye gukomeza muri uwo mwanya, ariko uko ibintu bihagaze ubu biragoye ko yawuvamo.”
Tebas yavuze ibi ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yagiye gukurikirana Igikombe cy’Isi cya 2026.
Yongeyeho ati: “Muri iyi minsi nkiri muri Amerika, numvise abantu benshi bavuga ko batemera Infantino kandi badashyigikiye ibyo ari gukora. Ariko babivuga gusa ntibagire icyo bakora. Nta kibi kiruta kurebera ibintu bibi bikaba, kandi abantu bose babizi.”
Biteganyijwe ko Infantino ashobora kongera gutorerwa manda ya kane mu nama rusange ya FIFA izaba umwaka utaha, ariko Tebas yavuze ko ikibazo cy’umukinnyi Balogun cyari gushobora gutuma atakaza uwo mwanya.
Balogun w’imyaka 25 yari yafatiwe ibihano byari kumubuza gukina umukino wa 1/8 cy’irangiza wahuzaga Amerika n’u Bubiligi, ariko nyuma Perezida Donald Trump akabyinjiramo, ibyo bihano birakurwaho.
Tebas yavuze ati: “Gukuraho igihano cya Balogun byari ibintu bikomeye cyane. Amahirwe yabo ni uko u Bubiligi bwatsinze Amerika. Iyo bitaba bityo, byari kuvamo ikibazo gikomeye cyari gutuma Infantino atakaza akazi ke.”
Yakomeje avuga ko kuba Amerika yaratsinzwe byatumye icyo kibazo gituzwa, ariko ashimangira ko ari kimwe gusa mu bibazo byinshi biri muri FIFA.
Icyo cyemezo cyanenzwe cyane na UEFA, yavuze ko ari “ikintu kitigeze kibaho, kidashobora kwemerwa kandi kidafite ibisobanuro byumvikana.”
Ni kimwe mu byatumye Perezida wa UEFA, Aleksander Čeferin, atitabira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
Uretse ikibazo cya Balogun, Tebas yanenze kandi uburyo bw’ikiruhuko cyo kunywa amazi hagati mu mukino, igihe kirekire cy’ikiruhuko hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri mu mukino wa nyuma, ndetse n’igitekerezo cyo kongera umubare w’amakipe azitabira Igikombe cy’Isi ukagera kuri 64.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *