Perezida wa Nigeria yavuze ku mpanuka yaguyemo inshuti za Anthony Joshua
Yanditswe: Tuesday 30, Dec 2025
Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yagaragaje ko abaguye mu mpanuka Anthony Joshua yarokotse ari Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami, aba bakaba bari inshuti n’abatoza b’uyu mukinnyi w’iteramakofe mu gihe kirenga imyaka 10.
Ku wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2025, ni bwo uyu Mwongereza yakoze impanuka ikomeye, aho imodoka ebyiri zagonganye, abantu babiri bahasiga ubuzima, Joshua we ajyanwa mu bitaro.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Bola Ahmed Tinubu, yavuze ko yaganiriye n’uyu mukinnyi ndetse yifuriza iruhuko ridashira abayiguyemo.
Ati “Navuganye na AJ [Anthony Joshua] mwifuriza gukomera nyuma yo kubura inshuti ze Kevin Latif Ayodele na Sina Ghami mu mpanuka iheruka. Namwifurije gukira vuba kandi turi kumusengera. AJ yanyijeje ko ari guhabwa ubuvuzi bukwiriye.”
“Navuganye kandi na nyina umubyara. Yanyuzwe cyane n’uko namuhamagaye. Guverineri Dapo Abiodun wari kwa muganga ari kumwe na bo yambwiye ko AJ ari kwitabwaho. Imana ikomeze imiryango yasigaye kandi ihe iruhuko ridashira abitabye Imana.”
Sina waguye muri iyi mpanuka yari umutoza ufasha Joshua mu buryo bw’imitekerereze mu gihe cy’imyaka 10, ndetse akaba yari n’umwe mu bashinze inzu y’imyitozo ngororamubiri ya Evolve Gym.
Latif we yari umutoza wihariye wa Joshua n’inshuti ye ya kera. Mbere y’uko apfa Joshua yashyize hanze amashusho bombi bari gukina umukino wa Table Tennis.
Anthony Joshua amaze iminsi muri Nigeria nyuma yo gukina na Jake Paul ku wa 19 Ukuboza 2025.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *