Umunyarwenya n’umukinnyi wa filime w’Umunyamerika Pete Davidson na Elsie Hewitt usanzwe amurika imideli akabifatanya no gukina filime, bibarutse imfura y’umukobwa.
Ni umwana babyaye ku wa 12 Ukuboza 2025 nk’uko uyu mugore w’imyaka 29 y’amavuko yemeje aya makuru abinyujije kuri Instagram, aho yashyize amafoto amugaragaza we na Davidson bari kumwe n’uruhinja rwabo. Yanditse agira ati “Umumalayika wacu mwiza yageze ku Isi ku wa 12 Ukuboza 2025.”
Yanatangaje ko bamwise Scottie Rose Hewitt Davidson, izina rifite igisobanuro gikomeye kuko rikomoka ku izina rya Scott, Se wa Pete Davidson wapfiriye mu bitero by’iterabwoba byo ku wa 11 Nzeri 2001.
Hewitt yakomeje avuga ko kubyara uyu mwana ari “akazi ke keza yakoze kugeza ubu”, agaragaza ibyishimo n’urukundo rwinshi amufitiye.
Ku ruhande rwa Davidson, na we yagaragaje akanyamuneza, yongeraho amagambo agira ati “Wu Tang forever”, imvugo ikoreshwa n’abafana b’iri tsinda n’abahanzi bakunda umuco wa Hip-hop, igaragaza ubudahemuka, umuco n’icyubahiro by’iri tsinda ryagize uruhare rukomeye mu mateka y’injyana ya Rap.
Muri Nyakanga 2025 ni bwo Elsie Hewitt yatangaje ko atwite, abinyujije ku rubuga rwa Instagram.
Pete Davidson udakoresha imbuga nkoranyambaga, yabivuzeho mu kiganiro The Tonight Show Starring Jimmy Fallon aho yatangaje ko inzozi ze zari ukuba umubyeyi. Yavuze ko we na Hewitt bari mu byishimo bikomeye, ko kuva babonye ayo makuru, ibindi byose bitakibahagarika umutima.
Mu Ugushyingo 2025, bombi bakoze ibirori bya ‘baby shower’ bishimira umwana bari bagiye kwibaruka, aho bagaragaye basangira ibyishimo banasomana.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibitangazamakuru byari byatangaje ko Pete Davidson yari mu byishimo bikomeye mu rukundo rwe rushya, rutandukanye n’urw’abo yigeze gukundana na bo mbere. Muri Werurwe 2025, bombi bemeje ku mugaragaro urukundo rwabo nyuma yo kugaragara mu biruhuko bari kumwe.
Byaje no kumenyekana ko muri Gicurasi 2025 batangiye kubana i Brooklyn, mu Majyaruguru ya Leta ya New York, mu rwego rwo kureba uko ubuzima bwaho babushobora.
Mbere yo gukundana na Davidson, Elsie Hewitt yari yarigeze kuvugwa mu rukundo n’ibindi byamamare birimo Benny Blanco n’umukinnyi wa filime Jason Sudeikis. Pete Davidson we yigeze gukundana n’ibyamamare bikomeye nka Kim Kardashian na Ariana Grande.
Mu ntangiro z’uyu mwaka ni bwo aba bombi batangiye gukundana
Pete Davidson na Elsie Hewitt ntibari bamaze igihe kinini cyane bakundana
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *