skol

Phanuel Kavita yaciye amarenga yo kurushinga na Kristin Saunders

Yanditswe: Saturday 17, Jan 2026

featured-image

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Phanuel Kavita, yaciye amarenga ko mu gihe cya vuba azarushinga na Kristin Saunders bafitanye abana batatu.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, ni bwo uyu mukinnyi yagaragaje amarangamutima ye kuri uyu mugore, ahamya ko mu gihe cya vuba baza kuba umwe.

Ati “Umwaka wa 2025 nawurangije ndi kumwe n’uri hafi kwitwa umugore wa Kavita, gusangira ubuzima mu rukundo na Kristin Saunders, ni ikintu kizahoraho.”

Uyu mukinnyi ukinira Birmingham Legion yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze aya magambo akurikiye amafoto bombi bari i Dakar muri Sénégal, aho bagiye mu biruhuko.

Kavita w’imyaka 32 yakiniye andi makipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahereye mu y’abato ya RSL Academy, yanyuze muri Puerto Rico FC, St. Louis FC, Salt Lake na Clemson Tigers.

Abaye umukinnyi wa kabiri w’Amavubi ukina hanze y’u Rwanda werekanye ko umwaka wa 2026 utazamusiga ari ingaragu, nyuma ya rutahizamu wa Rhode Island, Kwizera Jojea, uherutse kwambika impeta Lorin Huff.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa