skol

Phoenix Suns yagurishije Kevin Durant

Yanditswe: Monday 23, Jun 2025

featured-image

Phoenix Suns yagurishije Kevin Durant muri Houston Rockets abisikana na Jalen Green na Dillon Brooks bazayerekezamo.

Si abo gusa kuko Suns izanabona umukinnyi wa 10 Rockets izatoranya muri ‘drafts’ z’uyu mwaka n’aba kabiri izatoranya mu myaka itanu iri imbere.

Mu kiganiro Durant yagiranye n’Umunyamakuru, Kay Adams, yatangaje ko akunda ubuyobozi bwa Rockets kandi azaba inyongera nziza.

Ati “Ntegereje kuzagera muri Rockets nyuma y’ibyumweru by’akazi kenshi. Bagize umwaka mwiza, nkunda ubuyobozi bwayo, ntekereza ko nzaba inyongera nziza.”

Durant ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya NBA, aho amaze kuyegukana inshuro ebyiri ari kumwe na Golden State Warriors mu 2017 na 2018.

Ari ku mwanya wa karindwi mu bamaze gutsinda amanota menshi mu mateka y’iyi shampiyona.

Ni umwe mu nkingi za mwamba mu Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho amaze kwegukana umudali wa zahabu mu Mikino Olempike inshuro enye.

Umwaka ushize, Suns ntabwo yagize umwaka mwiza kuko yasoje ku mwanya wa 11, aho Durant yabarirwaga gutsinda amanota 26, gukora ‘rebound’ esheshatu, gutanga imipira ine ivamo andi manota, kuri buri mukino.

Ni mu gihe, Houston Rockets yabaye iya kabiri mu gice cy’iburengerazuba gusa mu Mikino ya Kamarampaka yasezerewe rugikubita.

Durant agiye kongera guhura n’umutoza Ime Udoka uherutse kongera amasezerano y’igihe kirekire muri Rockets. Babanye muri Brooklyn Nets ndetse no mu Ikipe y’Igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa