skol
fortebet

Pierre Emerick ukinira Asernal yagaragaye yambaye Ishati ikorerwa mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 14, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ikipe ya Arsenal Pierre Emerick Aubameyang yagaragaye yambaye ishati yakorewe mu Rwanda mu nzu y’imideli ya House Of Tayo.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi w’ikipe y’Arsenal yo mu Bwongereza yashyize ifoto kuri Instagram ari kumwe n’undi muntu bigaragara ko basangiraga.

Inzu y’imideli yo mu Rwanda ya House Of Tayo nayo yahise isangiza iyi foto kuri Instagram yemeza ko iyi shati yambawe na Aubameyang ari bo bayidoze.

House Of Tayo basanzwe bambika abantu batandukanye bakomeye hano mu Rwanda. Ange Kagame aherutse kugaragara yambaye umupira wabo mushya bise Ijezi.
igeze kwambika BurnaBoy, Wizkid, ubwo bazaga mu bitaramo bakoreye mu Rwanda. Bambitse Juniro Nyong’o uva undi umwe n’umukinnyi wa filime Lupita Nyong’o mu muhango wo kwerekana bwa mbere filime ya Black Panther n’abandi.

Abahanzi b’imideli bo mu Rwanda bamaze gukataza mu kwambika ibyamamare ku ruhando mpuzamahanga. Umuhanzi Jidenna nawe aherutse kugaragara mu myambaro ya Moshions.

Mr Eazi wo muri Nigeria ubwo aheruka mu Rwanda yahashye imyenda ikorerwa mu nzu y’imideli ya Zoi y’itsinda ry’abakobwa barimo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa