skol

Platini P yakiriwe kuri radiyo ya Ifm92.3 yo mu gihugu cya Nigeria[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 6 October 2021

Umuhanzi Platini P uri kubarizwa mu gihugu cya Nigeriya , aho yagiye mubikorwa bitandukanye birimo kumenyekanisha indirimbo ye Nshya “Shumuleta” yakiriwe muri Sitidiyo za radio Ifm92.3(‘Inspiration fm) iri muzikomeye muri iki gihugu.


Muri izi gahunda afite mu gihugu cya Nigeriya Platini, avuga ko hari ibitangazamakuru byinshi azagiriraho ibiganiro, mu rwego rwo kumenyekanisha umuziki we muri iki gihugu afitemo abo bakorana.

Platini abinyujije kurukuta rwe rwa instagram ubwo yavaga mu kiganiro kuri iyi Radio yagize ati "Ubu natangiye kuzenguruka ibitangazamakuru bya hano, gahunda y’uburyo nzagenda nitabira ibiganiro ifitwe n’abo dukorana, nibo babishinzwe.”

Ibi byose Platini atangiye kubigeraho nyuma yo gusinyana amasezerano na sosiyete yo muri Nigeria isigaye ireberera inyungu ze yitwa ‘One Percent International’.

Uretse kumenyekanisha indirimbo ye nshya, hari n’andi makuru avuga ko mu byajyanye Platini muri Nigeria harimo kurangiza ibiganiro bimuganisha kuzaririmba mu birori byo guhemba abahanzi bitwaye neza ku mugabane wa Afurika ‘AFRIMA’.

Platini na we ni umwe mu bahatanira ibi bihembo aho ari mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’, indirimbo ye ‘Atansiyo’ ikaba ihatanye n’izindi nka; Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga na Running to You ya Chike ft. Simi.

Hari kandi Regarde Moi ya Ferre Gola, Lie ya Kizz Daniel, Au Mariage de ma Gon ya Locko, Monalisa ya Lojay and Sarz, Ndoto ya Majoos ft. Koffi Olomide na Good Girl ya Salatiel ft. Rutshelle Guillaume.

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yahishuye ko ari murukundo rushya n’icyatumye...

Umuhanzikazi Aline Gahongayire uzwi cyane mu ndirimbo zaririmbiwe Imana...
17 January 2022 0

Hope Azeda yegukanye igihembo gikomeye muri ‘Segal Center Award’

Hope Azeda umunyerewe mu guhanga amakinamico ari mu bantu icumi bahawe...
17 January 2022 0

Miss Bahati Grace wabaye Miss wa mbere yahishuye ishusho ya Miss Rwanda...

Bahati Grace ni we mukobwa wa mbere wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu...
15 January 2022 0

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
15 January 2022 0

Umuraperikazi Card B yatanze ubuhamya bubabaje n’ubuzima yanyuzemo bwari...

Umuraperikazi Card B ugezweho muri leta zunze ubumwe za Amerika, yahishuye...
14 January 2022 0

Producer Madebeats yahishuye impamvu ikomeye yatumye atigaragaza cyane ku...

Mu Kwezi k’Ugushyingo 2021 umuhanzi The Ben wari uturutse muri Leta Zunze...
14 January 2022 0