skol
fortebet

Platini P yerekeje mu gihugu cya Nigeria aherekejwe n’abarimo Dj Brianne

Yanditswe: Wednesday 17, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platini P yerekeje muri Nigeria mu bihembo bya All Africa Music Awards [AFRIMA], akaba yagiye aherekejwe n’abarimo Dj Brianne ,Producer Element n’ababyinnyi 4.

Sponsored Ad

Platini P yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021 yerekeza mu gihugu cya Nigeria . Yajyanye n’abarimo Producer Element n’ababyinnyi bane.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Dj Brianne arabasangayo kuko aragenda ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu. Aba bose bajyanye bazamufasha mu kuzagaragara neza ku rubyiniro.

Platini P na Meddy nibo bahanzi b’Abanyarwanda bonyine bari ku rutonde rurerure rw’abahatanira ibihembo bya AFRIMA.

Platini umaze igihe gito atangiye urugendo rwo gukora umuziki wenyine nyuma yo kuva mu itsinda Dream Boyz, kuri ubu arahatana mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’.

Indirimbo ‘Atansiyo’ y’uyu muhanzi iri guhangana n’izindi nka ‘Fada’ ya Soolking, ‘Ngayi’ ya Borgia na Jack Inga, ‘Running to You’ ya Chike na Simi, ‘Regarde Moi’ ya Ferre Gola, ‘Lie’ ya Kizz Daniel, ‘Au Mariage de ma Gon’ ya Locko, ‘Monalisa’ ya Lojay and Sarz, ‘Ndoto’ ya Majoos na Koffi Olomide ndetse na ‘Good Girl’ ya Salatiel na Rutshelle Guillaume.

Meddy we ahatanye mu cyiciro cya ‘Best East Africa Male Artist’ ahuriyemo n’abandi barimo n’Abanya-Kenya Bensoul, Nviiri The Storyteller na Sauti Sol; Abanya-Tanzania, Darassa, Diamond Platnumz na Harmonize ndetse na Eddy wo muri Uganda na Lij Mic wo muri Ethiopie.

Ibihembo bya AFRIMA bizatangwa ku wa 21 Ugushyingo i Lagos. Platini azava muri ibi birori yekereza mu iserukiramuco rya Eco Fest rizabera muri Sierra Leone ku wa 26 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2021.

Ibihembo bya AFRIMA byatangiye gutangwa mu Ukuboza 2014. Bitangwa mu birori biba buri mwaka, hashimirwa abahanzi bakoze ibikorwa by’icyitegererezo, abanyempano n’abandi bakora ibikorwa bigamije guteza imbere umuco wa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa