skol

Platini yasubiye muri Nigeria [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 4 October 2021

Umuhanzi uri mubahagaze neza muri muzika nyarwanda, Nemeye Platini uzwi ku izina rya Platin P yereje muri Nigeria mu gihe gito yaramaze avuyeyo , aho agiye kunoza neza ibiganiro byo kuzaririmba mu gutanga ibihembo bya “AFRIMA” biteganyijwe mu Ugushyingo 2021.


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021, Platini yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe yerekeza muri Nigeria.

Uyu muhanzi asubiye muri Nigeria nyuma y’iminsi mike cyane avuyeyo gusinya amasezerano na Sosiyete imufasha mu bya muzika ‘One Percent Managers’.

Byitezwe ko Platini azaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya AFRIMA biteganyijwe ku wa 19-21 Ugushyingo 2021.

Ni ibihembo ariko kandi uyu muhanzi ahatanira mu cyiciro cya ‘Best Artist, Duo or Group in African Contemporary’ aho indirimbo ye ‘Atansiyo’ ihanganye na Fada ya Sooking, Ngayi ya Borgia ft. Jack Inga, Running to You ya Chike ft. Simi, Regarde Moi ya Ferre Gola, Lie ya Kizz Daniel, Au Mariage de ma Gon ya Locko, Monalisa ya Lojay and Sarz, Ndoto ya Majoos ft. Koffi Olomide na Good Girl ya Salatiel ft. Rutshelle Guillaume.

Indirimbo Shumuleta aheruka gukorera muri Nigeria

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igisupusupu yasohoye indirimbo yo gushima Imana yakoranye n’abakobwa...

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye ku ndirimbo " Igisupusupu” yasohoye...
16 October 2021 0

Ihere ijisho amafoto y’ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri...

Muri iki cyumweru turimo gusoza, ibyamamarekazi nyarwanda batandukanye...
16 October 2021 0

Hamenyekanye ukuri kose k’ubukwe bwa Marina na Yvan Muziki bwavugishije...

Hashize Iminsi hacicikana amafoto y’ubukwe agaragaza Marina na Yvan Muziki...
15 October 2021 0

Sandrine Isheja yasazwe n’ibyishimo ubwo yatungurwaga n’umugabo we muri...

Sandrine Isheja usanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro kuri Kiss FM,yasazwe...
15 October 2021 0

Ikimero n’ubwiza budasanwe bwa Beyonce byazamuye amaragamutima ya...

Abakunzi b’umuhanzikazi Beyonce bongeye gucika ururondogoro kubera ubwiza...
15 October 2021 0

Bwa mbere Omah Lay agiye gutaramira abanyarwanda

Umuhanzi Omah Lay wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Godly’ agiye gutaramira...
14 October 2021 0