‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie yashowemo arenga miliyoni 140Frw
Yanditswe: Friday 16, Jan 2026
Umuyobozi wa 1:55 AM Ltd isanzwe ireberera inyungu za Bruce Melodie mu muziki, Kenny Mugarura yahishuye ko indirimbo ‘Pom Pom’ uyu muhanzi yakoranye na Diamond na Joel Brown yabatwaye arenga ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 140Frw).
Ibi yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.
Nubwo Kenny Mugarura yemera ko iyi ndirimbo yabatwaye arenga miliyoni 140Frw, yahakanye amakuru y’uko Diamond yabaciye ibihumbi 50$ (arenga miliyoni 70Frw) kugira ngo bakorane.
Iyi ndirimbo ubusanzwe yatangiriwe muri Nigeria ubwo bari bagiye kumenyekanisha ibihangano byabo muri Mutarama 2025.
Iyo uganiriye n’abayitangiye bakubwira ko byari byitezwe ko yagombaga kujyamo Patoranking, icyakora birangira atayigiyemo.
Kenny Mugarura yavuze ko nyuma y’uko Patoranking atakigiye muri iyi ndirimbo yatangiriwe muri studio ye ari bwo babonye Joel Brown we ashyiramo igitero ndetse byari byitezwe ko isohoka ari iye na Bruce Melodie gusa.
Nyuma yo kuyikora bakayoherereza Coach Gael, we yanze ko isohoka ari iy’aba bahanzi babiri gusa asaba ko yajyamo undi w’izina rinini ari bwo hatekerejwe Diamond ibiganiro bitangira ubwo.
Mugarura ati “Niba mbyibuka neza, iriya ndirimbo ubwo twabaraga ibyo yatwaye twasanze ari arenga ibihumbi 100$. Iby’ibihumbi 50$ byavugwaga ko yahawe Diamond ntabwo ari byo, ntabwo yigeze aca igiciro ngo avuge ngo aya ni yo mugomba kumpa.”
Icyakora nubwo nta giciro yigeze aca Bruce Melodie ngo babe bakorana indirimbo, Kenny Mugarura yavuze ko hari ayo Diamond yagiye abasaba yo kumufasha gukora akazi ke neza ariko yongeraho ko atanagera kuri ayo yavuzwe.
Ati “Ntabwo yigeze aduca agahimbazamusyi, ni umuntu ukorera amafaranga menshi kuko ayaguciye yarenza ibihumbi 100$ kandi ari yo ushaka gushora mu ndirimbo.”
Kenny Mugarura avuga ko amafaranga menshi kuri iyi ndirimbo yagiye cyane mu ifatwa ry’amashusho kuko hari ibikoresho byifashishijwe birimo n’ibyavuye mu mahanga.
Ati “Amafaranga menshi yagendeye mu ifatwa ry’amashusho kuko hari urwego bayishakagamo, kandi natwe buriya turi mu bantu badatinya gushora amafaranga mu gihe twahuye n’abantu. Tuba dushaka kububakamo icyizere cy’uko bari gukorana n’abantu bafite ubushake n’ubushobozi.”
Iyi ndirimbo ku ruhande rwa 1:55AM Ltd bahamya ko bayikoze mu rwego rwo gushyira umuziki wa Bruce Melodie ku ruhando mpuzamahanga ndetse banafite ibikorwa byo kuyimenyekanisha hanze y’u Rwanda.
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe n’abarimo C-Tea Beat, mu gihe amashusho yayo yo yagizwemo uruhare n’abarimo Sasha Vybz wo muri Uganda na Fayzo wo mu Rwanda.
Kenny Mugarura yahishuye ko indirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie,Diamond na Joel Brown yashowemo arenga miliyoni 140Frw
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *