skol

Post Malone yaguye hasi bitunguranye ubwo yari kurubyiniro

Yanditswe: Tuesday 20, Sep 2022

featured-image

Umuhanzi i Austin Richard Post wamenyekanye nka Post Malone yagize impanuka itunguranye ubwo yari ku rubyiniro abari mu gitaramo bose barikanga bibaza ikibaye.

Post Malone yikubise yasi ubwo yari mu gitaramo cyaberaga mu mujyi wa St. Louis mu nzu y’imyidagaduro ya Enterprise Center, muri leta ya Missouri.

Uyu muhanzi yituye hasi ku rubyiniro ubwo yari atangiye kuririmba indirimbo yise “Circles”. Abaganga n’ikipe ishinzwe umutekano we bihutiye kumutabara nyuma yo gutaka cyane , bamufasha guhaguruka bamwerekeza mu cyumba abahanzi biteguriramo mbere yo kujya ku rubyiniro.

Nyuma y’iminota ine yose nta miziki icuranga abantu bibaza ikibaye kuri Post Malone , uyu muhanzi yahise agaruka asaba imbabazi ku bibaye ari nako ashimira abafana be kuba bemeye kumutegereza uyu mwanya wose.

Post Malone yagize ati “ Ndashaka kubashimira kubera kwihangana mwagize , mumbabarire hari umwobo utari watunganyijwe neza ku rubyiniro, nahakandagiye mpita nitura hasi bitunguranye, gusa ngiye gukomeza kubataramira.”

Nyuma y’igitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Twitter Post Malone yatangarije abakunzi be ko nyuma yo kuva kwa muganga ubu ari kumererwa neza abashimira ku masengesho yabo no kumuba hafi bagaragaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa