skol
fortebet

Prianka wamamaye muri Filme yasazwe n’amarangamutima ku isabukuru y’umubyeyi we avuga urwo amukunda

Yanditswe: Friday 17, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Filim ku Rwego rw’Isi ukomoka mu Ubuhinde wamamaye nka Prianka Chopra mu ma film menshi atandukanye haba muri Bollywood yo mu buhinde ndetse na Hollywood yo muri Leta zunze ubumwe z’America yasazwe n’amarangamutima ku isabukuru y’amavuko y’umubyeyi we maze amwifuriza ibintu bikomeye

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaye ari kwizihiza isabukuru ya mavuko ya mama we mu birori byabereye mu mujyi wa New York muri Leta zunze ubumwe z’Amerika afatanyije n’inshuti ze za hafi mu gihe Nyina umubyara Atari ahari.

Mu butumwa bwuzuye urukundo n’ubupfura yagize ati, “Isabukuru nziza Mama. Reka uhore umwenyuza iyo nseko yawe.untera imbaragaga mu bushobozi bwawe n’ubunararibonye wifitemo ndagukunda cyane”.


Prianka yizihije ibirori by’isabukuru y’umubyeyi we nyuma y’igihe gito we n’umugabo we Nick Jonas wamamaye mu ruhando rwa muzika ndetse Sinema muri rusange bibarutse umwana wabo w’imfura.

Prinka yamenyekanye muri Filme zakunzwe na benshi ku Isi zirimo Krish 2, Quantico.

Uretse kuba azwi cyane mu ma Filme ni umwe mu bakobwa bagize amahirwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Isi mu mwaka w’i 2000.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa