Prince Kid akomeje gusabirwa ubutabera n’abarimo Clarisse Karasira
Yanditswe: Thursday 06, Oct 2022

Nyuma y’uko Ubushinjacyaha busabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 16 Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid biturutse ku mpurirane y’ibyaha bumushinja abantu benshi bakomeje kumusabira ubutabera barimo Umuhanzikazi Clarisse Karasira Imana idahezwa nubwo Urubanza rwa Prince Kid rukomeje gushyirwa mu muhezo.
Mu butumwa Clarisse Karasira yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Clarisse Karasira yasabye Imana kwigaragaza ubutabera bukwiye bugahabwa Prince Kid kuko yo idahezwa nubwo urubanza rwe rubera mu muhezo.
Ati"Imana ’Umukiranutsi’ Niyigaragaze,ubutabera nyabwo kandi buboneye buhabwe uyu mugabo"Prince Kid".
Clarisse Karasira yakomeje agira ati"Nubwo uri mu muhezo,Imana ntihezwa
MURIKUMWE".
Ishimwe Dieudonne yaburanye mu mizi ku wa 5 Ukwakira 2022 ashinjwa ibyaha bibiri birimo’Gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina’, no ’Guhoza undi kunkeke bifitanye isano n’imibonanompuzabitsina’.
Mu rubanza rwamaze amasaha arenga arindwi (7), ISHIMWE Dieudonne uzwi nka Prince Kid,yaburanye n’Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 16 biturutse ku mpurirane y’ibyaha bumushinja.
Ubwo Prince Kid yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga ku gihano asabiwe, yasabye urukiko ko yazagirwa umwere kuko nta mpamvu n’imwe yafungwa imyaka 16 Ubushinjacyaha bugaragaza.
Me Emeyline Nyembo umwe mu banyamategeko bunganira Prince Kid yasabye ko umukiriya we yazagirwa umwere urukiko nirwiherera.
Umucamanza yumvuse impande zose apfundikira iburanisha, avuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 28/10/2022 saa saba z’igicamunsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *