skol
fortebet

Menya impamvu isomerwa rya Prince Kid ryasubitswe

Yanditswe: Friday 28, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu gihe urubanza Ubushinjacyaha buregamo Prince Kid wahoze ategura amarushanwa ya Miss Rwanda rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu, umucamanza yanzuye ko yasanze hakenewe kumva abandi batangabuhamya.

Sponsored Ad

Icyo cyemezo kivuze ko urubanza rwa Ishimwe Dieudonné uzwi nka Princekid rwongeye gupfundurwa, rukazakomeza kuburanishwa, mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022 rwagombaga gusomerwa mu ruhame.

Ni icyemezo cyafashwe n’umucamanza wavuze ko nyuma yo kumva ababuranyi bombi, Urukiko rwaje gusanga hari abatangabuhamya rukeneye kumva bityo rwongera gupfundurwa.

Umucamanza yavuze ko abatangabuhamya bakenewe bazahamagazwa ku wa 15 Ugushyingo 2022 saa mbiri za mu gitondo bakumvwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yongeyeho ko nubwo Prince Kid azahamagazwa ngo avuge ku buhamya buzatangwa, nubundi urubanza ruzaburanwa mu muhezo nk’uko byagenze ubwo aheruka kwitaba Urukiko.

Iki cyemezo kivuze ko Prince Kid akomeza kuba afunze hagategerezwa ko yongera kuburana noneho Urukiko rukajya rwafata icyemezo ku rubanza rwe.

Umucamanza akivuga iki cyemezo abari buzuye icyumba cy’iburanisha biganjemo itangazamakuru, inshuti n’abakoranaga na Pronce Kid bahise bikubita barasohoka, ariko bagenda bijujuta kuko batari basanzwe bamenyereye icyemezo nk’iki.

Yaba Prince Kid cyangwa abamwunganira mu mategeko nta wabashije kugera ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, icyakora Umushinjacyaha we yari yitabiriye.

Src:Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa