Princess Sheikha w’ i Dubai yatandukanye n’umugabo we abinyujije kuri instagram
Yanditswe: Thursday 18, Jul 2024

Umukobwa w’Umuyobozi wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, bisa nk’aho yatangaje gatanya ye ku mbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwavuye kuri account iri verified ya Instagram y’Igikomangomakazi Sheikha Mahra bint Mohammed bin Rashid Al Maktoum bwavuze ko ashyize iherezo ku mubano we n’umugabo we, agira ati: "Ndatangaza ko twatandukanye."
BBC yageraje kumva icyo abayobozi bo mu bwami bwa Dubai bavuga ntibyayikundira. Nta bisobanuro byatanzwe n’umugabo wa Sheikha Mahra, Sheikh Mana bin Mohammed bin Rashid bin Mana Al Maktoum, cyangwa se umubyara.
Ubutumwa butangira buvuga buti "Mugabo wanjye nkunda", bwasoje bugira buti "Ntandukanye nawe, ntandukanye nawe, kandi ntandukanye nawe," bisa nkaho yakoresha umugenzo wa kisilamu uzwi nka triple talaq.
Ni umugenzo bivugwa ko wabujijwe mu bihugu byinshi, ariko mu bisanzwe wemerera abagabo gutandukana byihuse n’abagore babo bavuga ngo "Ntandukany nawe" inshuro eshatu.
Ubu butumwa bwo kuri Instagram bwngeyeho buti: "Wite ku wahoze ari umugore wawe."
Amashusho yose y’umugabo wa Princess Sheikha Mahra asa nkaho yasibwe kuri konti ye. Konti ya Sheikh Mana nayo isa nkaho yakuweho amafoto yose y’umugore we.
Aba bombi bashakanye muri Mata 2023 mu birori bitangaje, kandi umwana wabo wa mbere yavutse nyuma y’amezi abiri.
Ibitekerezo byatanzwe na bamwe mu bakoresha Instagram bivuga ko konti ya Sheikha Mahra ishobora kuba yibwe ariko nta kimenyetso cyerekana ibi.
Guverinoma ya Dubai na Ambasade ya UAE i Londres ntabwo bahise basubiza ibyifuzo byo gutanga ibisobanuro ubwo iyi nkuru yasohokaga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *