skol

Priscilla Presley yahishuye ko yigeze guterwa impungenge n’umubano w’umukobwa we na Michael Jackson

Yanditswe: Monday 22, Sep 2025

featured-image

Priscilla Presley yahishuye ukuntu yigeze kugira impungenge zikomeye ku mubano w’umukobwa we Lisa Marie Presley na Michael Jackson, ndetse n’ukuntu gushyingiranwa kwabo kwari kurimo amacenga.

Yabigarutseho mu gitabo cye gishya ‘Softly, As I Leave You: Life After Elvis’, kizasohoka ku wa 23 Nzeri 2025, aho Priscilla yagarutse ku mubano wa Lisa Marie na Michael mu myaka ya 1990. Ati “Narakajwe no kumva ko bashyingiranywe. Nabajije umukobwa wanjye niba koko babana nk’umugore n’umugabo. Yaransubije ati ‘Yego’.”

Priscilla, wabanye na Elvis Presley kuva mu 1967 kugeza mu 1973, yavuze ko yabonaga Michael Jackson adashaka Lisa Marie ubwe, ahubwo yifuzaga izina rya Presley. Ati “Numvaga mu mutima wanjye ko atashakaga Lisa Marie, ahubwo yashakaga izina rya Presley.” Yongeyeho ko icyo gihe Michael yashakaga kwiyubakira isura nziza nyuma yo gushinjwa ihohotera rishingiye ku gitsina, ariko we akabihakana yivuye inyuma.

Priscilla yemeje ko Lisa Marie yizeraga ko Michael ari umwere, ariko we akabona ko uwo muhanzi yari umuntu “ushukana kandi wagaragazaga imico nk’iy’uruhinja kugira ngo agaragare nk’utagira amakemwa.” Yavuze ko Michael Jackson yahoraga yirinda guhura n’abo mu muryango we, ahubwo akishimira gusa kuba hafi y’abana mu gihe habayeho guhura kwawo.

Mu gitabo, Priscilla Presley yavuze ko Michael Jackson yigeze gusaba Lisa Marie Presley ko babyarana, ariko we akamwinginga ngo yihangane. Nyuma y’imyaka ibiri gusa, Lisa Marie yasabye gatanya, ibintu Priscilla yavuze ko byamuruhuye.

Lisa Marie, mu nyandiko zasohowe n’umukobwa we Riley Keough mu 2024 mu gitabo ‘From Here to the Great Unknown’, na we yigeze kuvuga ko Michael Jackson yamubwiye ko ari isugi ubwo batangiraga gukundana. Yavuze ko bitamworoheye kuko atashakaga gukora ikosa, ariko uyu muhanzi ari we watangiye byose.

Nyuma yo gutandukana na Lisa Marie, Michael Jackson yashakanye na Debbie Rowe, babyarana abana babiri Prince na Paris. Hanyuma uyu muhanzi yabyaye undi mwana, yise Bigi, binyuze ku mubyeyi wamutwitiye. Jackson yapfuye mu 2009 afite imyaka 50, azize gukoresha umuti wa propofol.

Lisa Marie we yari afite abana bane barimo Riley Keough na Ben Keough yabyaranye na Danny Keough, ariko Ben yaje kwiyahura mu 2020 afite imyaka 27. Yongeye kubyara impanga Harper na Finley mu 2008, abana yabyaranye n’umugabo we wa kane Michael Lockwood. Lisa Marie yapfuye mu 2023 afite imyaka 54.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa