skol
fortebet

Producer Clement yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Saturday 14, Mar 2026

Producer Clement yashyize hanze indirimbo ye ya mbere

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi akaba n’umwe mu bahanga mu gutunganya umuziki Ishimwe Clement yashyize hanze indirimbo ‘Bella’ ikaba ari yo ya mbere ashyize hanze mu zigize Alubum ye ya mbere.

Ni Alubum yahisemo gukora mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki, ibyo ahamya ko amaze igihe kinini ayikoraho ndetse n’ubu itararangira neza.
Bella’ ni yo ya mbere ashyize hanze mu icumi zigize iyo album ya mbere Ishimwe Clement ateganya gushyira hanze vuba akaba yarayihurijemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Nel Ngabo, Shaffy na Mamba.
Ku bijyanye n’igitaramo cyo kuyimurika Ishimwe avuga ko akiri kubitekerezaho icyakora azakora uko ashoboye umwaka wa 2026 urangira amaze kuyishyira hanze.
Ishimwe Clement yatangiye gutunganya umuziki mu 2006, bituma atunganya indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake binyuze mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa