skol

Prophet Joshua yazinutswe gutanga amafaranga mu ruhame

Yanditswe: Monday 26, Jan 2026

featured-image

Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua yongeye gusaba imbabazi Abanyarwanda agaragaza ko yahisemo kutazasubira na rimwe kugwa mu cyaha yakoze ndetse ko yanasobanukiwe ububi bwabyo bityo yamaze gufata umwanzuro wo kutazongera gutanga amafaranga mu ruhame.

Prophet Joshua yamenyekanye cyane ku gutanga amafaranga ayajugunya ku wo ayaha cyane cyane mu bitaramo ugasanga abantu akenshi babibona nabi nko kwiyerekana cyangwa abandi bakabona ko byaba bifite inkomoko y’imyuka mibi yaba akoresha.

Mu ijoro ry’itariki 26 Mutarama 2026, yagaragarije itangamazakuru ko ikosa yakoze aryemera kandi yisubiyeho atazanongera kugaragara muri ibyo bikorwa.

Ati: “Ndashimira abayobozi b’u Rwanda kuva ku mukuru w’igihugu kugeza ku muturage wa nyuma, kubera ko batamfashe nk’icyihebe bakandeka nkakomeza gukurikiranwa ndi hanze hari umuntu ushobora kurekura akaba ari bwo akora amakosa ariko Josua ndacyasaba imbabazi kandi bumve ko imbabazi nsaba atari iz’uburyarya cyangwa kuko ndi hanze.

Kandi imbabazi nyakuri ni izisabwe n’umuntu wemera ikosa kandi ntazarisubire, Josua sinzongera gukora ibyo nakoze kubera ko nabikoze mbikuye mu mico y’ibindi bihugu bibifata nk’ibintu byiza ariko mu muco w’Abanyarwanda ntabwo byagaragaye neza.”

Abajijwe niba byaramukuye ku gukora ibikorwa by’ubufasha yari asanzwe akora Prophet Joshua yavuze ko atari ryo somo yahakuye ahubwo yize uburyo bwo kuatazongera gutanga amafaranga mu ruhamwe.

Ati: “Ntabwo nzongera kubera umutekano wanjye, hari igihe ushobora kuba ufite ubushobozi bwo gufasha umuntu umwe watanga amafaranga mu ruhame abantu bakagira ngo ufite ubushobozi bwafasha igihugu cyose rimwe na rimwe bakaba banantega bakangirira nabi.”

Tariki 19 Ukuboza 2025, ni bwo Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatangazaje ko yafunze abantu batanu barimo na Heradi Sefu Josué wiyita Prophet Joshua, ndetse we yari akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo kudasobanura inkomoko y’umutungo we no kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.

Kugeza ubu avuga atafata kuba yaratawe muri yombi nk’ikintu kibi cyamubayeho nubwo ari bibi gusa abisobanuranka nk’ahantu yagiye akabona umwanya uhagije wo kwitekerezaho no gusobanukirwa neza ikosa yari yakoze, kandi kuri we gufungwa byamubereye isomo ryiza.

Ku wa 30 Ukuboza 2025 ni bwo Prophet Joshua n’abo bari bafunganywe barekuwe nyuma y’iminsi irindwi Ubushinjacyaha bushyikirijwe dosiye yabo.

Ubwo igitaramo cya The New Year Groove gitegurwa na The Ben cyabaga ku nshuro ya mbere,tariki 01 Mutarama 2025, Prophet Joshua yatanze asaga miliyoni 4 Frw.

Ni ibintu byagaragaye nk’ibyari byateguwe kuko mbere y’uko Prophet Joshua aza ku rubyiniro haje abasore batatu barimo umwe wari ufite agakapu k’umukara kuzuyemo amafaranga.

Nyuma haje abandi babiri bahise barambura igitambaro cy’icyatsi, hahita haza Prophet Joshua atangira gukura inoti muri ka gakapu, ayashyira kuri icyo gitambaro abantu na bo batangira gukoma mu mashyi batunguwe n’icyo gikorwa.

Si bwo bwa mbere yari akoze ibyo kuko ubwo The Ben yashyingiranwaga na Uwicyeza Pamella nabwo Prophet Joshua Le Voyant yatunguranye muri ubwo bukwe maze abanyanyagizaho amafaranga arenga Miliyoni 1.5 Frw mu rwego rwo kwishimira intambwe yatewe n’abo bombi.

Prophet Joshua avuga ko atazongera gutanga amafaranga mu ruhame

Prophet Joshua yavuze ko akomeza gukora ibikorwa byo gufasha no gushyigikira mu ibanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa