Umuhanzi Prosper Nkomezi umaze kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yambitse impeta umukunzi Retina Nkurunziza bitegura kurushinga.
Uyu muhanzi yatangaje iyi nkuru yifashishije imbuga nkoranyambaga, yabanje gushyiraho ubutumwa yicaye wenyine yambaye imyambaro y’umweru, avuga ko abizeye Imana nibagera mu ijuru bazicara bakarya ku mbuto.
Ibintu byahinduye isura ubwo yashyiragaho ubundi butumwa afashe umukobwa mu kiganza, yarangiza akandikaho ubutumwa agaragaza ko yamaze guhitamo. Ati “Umutima wanjye waguhisemo, ijuru rirabyemeza. Ndagukunda.” Ni amagambo uyu muhanzi yakurikije utumenyetso tw’umutima.
Uyu muhanzi ni bwo bwa mbere ashyize hanze umukobwa bakundana kuva yamenyekana. Amakuru ahari avuga ko uyu yerekanye ari umu-diaspora.
Gusa, mu minsi yashize yari yaketswe amababa ku mubano uri hagati ye na Miss Muheto Nshuti Divine.
Ubwo yamurikaga album ye nshya yise “Warandamiye” Nkomezi yabajijwe iby’umubano we n’uyu mukobwa cyane ko bari bamaze iminsi bavugwa mu rukundo ku mbuga nkoranyambaga mu gusubiza ati “Ni inshuti yanjye yari yaje [mu gikorwa cyo kumurika album ye], nari natumiye inshuti na we rero yari yajemo. Iby’inkuru z’urukundo muzisibe rwose ntabwo ari byo.”
Prosper Nkomezi wavutse mu 1995, azwiho ubuhanga mu gucuranga piano. Yatangiye umuziki mu 2017 ubwo yasohoraga indirimbo yise ‘Sinzahwema’ yamamaye nka ‘Amamara’.
Prosper Nkomezi yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *