skol
fortebet

Queen Cha agiye gushyira hanze indirimbo yakoreye I Dubai nyuma yo kuva muri The Mane[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Queen Cha nyuma y’igihe kinini adaha indirimbo abafana be, agiye gushyira hanze indimbo yise ‘Feel Me’ yafatiwe amashusho i Dubai, aho yanakoreye ibitaramo yatumiwemo n’abacuruzi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yagiye i Dubai mu mpera z’ukwezi gushize avayo uku kwezi kuri gutangira, iminsi mike yamaze muri uyu mujyi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yamubereye nk’umwana utera ibuye rimwe akica inyoni ebyiri.

Yagize ati “Hari abacuruzi bafite ihuriro rya Afurika y’Iburasirazuba bari bantumiye mu mujyi wa Dubai kuko bari bafiteyo inama ariko banakeneye umuntu ubataramira, nk’umuhanzi, rero urumva ko ntari kuviramo aho.”

Uyu muhanzikazi wari uherutse gusezera muri The Mane Music, kuri ubu yabwiye IGIHE ko ari kwikorana kandi ntacyo bizahungabanya ku muziki we.

Ati “Njye ndi kwikorana umuziki, ndi umuhanzi wigenga, sindabona abo twakorana, na mbere nakoraga umuziki, narikoranaga kandi ntabwo byigeze binanira. Ni byo nta wakwanga kuba yagira uwo bafatanya ariko mu gihe ataraboneka ni byiza ko nirwanaho.”

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha avuga ko izasohoka mu minsi iri imbere, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa n’abagize ikipe ya Big Team.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa