Queen Cha yunamiye umubyeyi we witabye Imana; umugisha ukomeye yagize mu buzima bwe
Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026
Umuhanzikazi Mugemana Yvonne uzwi cyane ku izina rya Queen Cha, ari mu gahinda gakomeye nyuma y’urupfu rwa Se umubyara, Dr Mugemana Charles, uherutse kwitaba Imana, aho yagaragaje ko urupfu rwe rwamusigiye icyuho gikomeye mu mutima.
Queen Cha yagaragaje akababaro ke anyuze mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, aho yagaragaje ko urupfu rwa Se rwamusigiye icyuho gikomeye mu mutima, ku buryo yumva hari igice cy’ubuzima bwe cyagiye kikagenda hamwe na we.
Uyu muhanzikazi yashimangiye ko ashimira Imana kuba yaramuhaye Dr Mugemana Charles nka Se, amwita umugisha ukomeye wagize uruhare runini mu kumugira uwo ari we uyu munsi, haba mu buzima bwe bwite no mu rugendo rwe rundi.
Queen Cha yanavuze ko urukundo, uko Se yamwitaga n’ubwuzu bwe bizahora mu buzima bwe bwose, kuko yari umubyeyi wuje impuhwe n’urukundo rutagira ikiguzi.
Ati: “Igice cyanjye cyajyanye nawe. Ndashimira Imana kuba yarampaye wowe nka Papa wanjye, kuko wari umugisha wanjye ukomeye. Urukundo rwawe, uko wanyitagaho n’ubwuzu bwawe bizamporaho iteka […]”
Yizeye ko Se yakiriwe neza mu ijuru, mu mahoro, nyuma yo kuva mu buzima bwo ku Isi, anamusabira iruhuko ridashira.
Ubutumwa bwe bwasojwe n’amagambo asabira Se amahoro, agaragaza ko amukunda n’umutima we wose, ndetse ko azahora amwibuka nk’umubyeyi wamubereye inkingi ikomeye mu buzima bwe.
Uru rupfu rwa Dr Mugemana Charles rwashenguye benshi. Uyu mubyeyi yamenyekanye mu ikipe ya Rayon Sports, kuko yayibereye umuganga mu gihe cy’imyaka 30 ishize.
Queen Cha yumvikanishije uburyo Se yamubereye umugisha umuherekeza mu rugendo rwe rw’ubuzima, amushimira uko yamwitayeho mu gihe cyose bamaranye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *