skol

R. Kelly arenda kwicirwa muri gereza

Yanditswe: Wednesday 11, Jun 2025

featured-image

Umuhanzi w’Umunyamerika R. Kelly yasabye urukiko ko yarekurwa byihuse nyuma yo gutangaza ko ubuzima bwe buri mu byago bikomeye muri gereza yo muri Leta ya North Carolina aho afungiwe.

Nk’uko byagaragajwe mu nyandiko z’urukiko zabonywe na TMZ, abunganira R. Kelly bavuga ko bafite ibimenyetso bigaragaza umugambi wo kumwica, uvugwamo bamwe mu bakozi ba gereza bafatanyije n’indi mfungwa iyoboye agatsiko k’aba-Aryan Brotherhood kitwa Mikeal Glenn Stine.

Stine, uvugwaho kuba arwaye indwara ikomeye kandi yamwica, yahaye urukiko ubuhamya avuga ko abayobozi ba gereza bamwemereye ko bazamufasha gutoroka no kumara iminsi ye ya nyuma hanze ya gereza, mu gihe yaba yishe R. Kelly. Stine avuga ko yaherukaga kugera hafi y’aho R. Kelly afungiwe mu kwezi kwa Werurwe agiye gushyira mu bikorwa uwo mugambi, ariko akaza kwisubiraho ahitamo kubibwira R. Kelly ubwe.

Abanyamategeko ba R. Kelly bavuga ko guhitamo kubivuga byashyize mu kaga ubuzima bwa Stine na R. Kelly, kuko ngo undi muntu wo mu gatsiko k’Aryan Brotherhood yahawe amabwiriza yo kubica bombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa