skol
fortebet

R Kelly yagejeje impapuro z’ubujurire mu rukiko

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Friday 21, Apr 2023

R Kelly yagejeje impapuro z'ubujurire mu rukiko

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko umuhanzi R Kelly akatiwe imyaka 30 ahamijwe ibya byo kugurisha no gusambanya abana yatanze impapuro z’ubujurire mu rukiko.

R Kelly w’imyaka 56 yatanze izi impapuro z’ubujurire mu rukiko rw’i New York.

Ku wa Kabiri, mu mpapuro zatanzwe ku mugaragaro n’umwunganizi we Jennifer Bonjean, bivugwa ko Kelly arimo gusaba ko ubujurire bwahindura umwanzuro wo kumuhamya ibyaha cyangwa bugategeka ko urubanza rutangirwa bundi bushya.

Kubera ibyaha yakoze, yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 i Brooklyn ndetse anakatirwa imyaka 20 afungiye i Chicago muri Gashyantare, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bitatu byo gukoresha abana ibikorwa by’urukozasoni ndetse n’ibyaha bitatu byo gushishikariza abana bato kugira uruhare mu busambanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa