skol
fortebet

R.Kelly yakatiwe ikindi gifungo cy’imyaka 20 kiyongera kuri 30

Yanditswe: Friday 24, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi R.Kelly yakatiwe indi myaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusambanya abana Bb’abakobwa ku ngufu yiyongera ku yindi 30 yari yaratiwe.

Sponsored Ad

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly aherutse gusaba ko yagirwa umwere mu rubanza yaregwagamo gufata ku ngufu hamwe no gukinisha filime y’urukozasoni umwana w’umukobwa w’imyaka 14.

Kuri ubu yahamwe n’ibi byaha ahanishwa igifungo cy’imyaka 20 muri gereza.
Ku wa 23 Gashyantare 2023 umucamanza wa Leta ya Chicago, Harry Leinenweber yasomeye mu rukiko imyanzuro y’urubanza rwa R.Kelly.

Aho yavuzemo ko R.Kelly yahamwe n’ibyaha byo gufata ku ngufu abana b’abakobwa batandatu (6) bari hagati y’imyaka 14 na 16 barimo n’umwana yari yarabyaye muri batisimu (His Goddaughter) akamufata ku ngufu mu 2004.

Umucamanza Harry Leinenweber yakomeje avuga ko R.Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 atemerewe no kujurira.

Iyi myaka uyu muhanzi akatiwe ije yiyongera ku myaka 30 yakatiwe mu mwaka ushize wa 2022 ubwo yahamwaga n’ibyaha byo gufata ku ngufu no guhatiriza abakobwa kwishora mu ngeso z’ubusambanyi hamwe no kubagurisha.

R.Kelly w’imyaka 56 agiye gufungwa imyaka 50, ubwo ni ukuvuga imyaka 30 yakatiwe umwaka ushize kongeraho n’iyi myaka 20 akatiwe ubu.

Azasohoka muri gereza afite imyaka 106. Akatiwe iyi myaka kandi nyuma yaho yari yarasabiwe gukatirwa imyaka 25 ndetse nawe yari yarasabye ko
ibi aregwa byateshwa agaciro nyamara ntibyamuhira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa