skol
fortebet

R Kelly yasabiwe ibihano bikomeye n’urukiko rw’umujyi wa New York

Yanditswe: Thursday 09, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuraperi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R Kelly yasabiwe ibihano bikomeye n’umujyi wa New York birimo gufungwa imyaka 25.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa New York ni bwo bwasabye ko uyu muhanzi yafungwa imyaka 25. Mu nyandiko bwashyikirije urukiko bwavuze ko afite impamvu nyinshi kandi zikomeye zatuma afungwa.

R Kelly arashinjwa kuba yarashakanye n’umuhanzikazi Aaliyah mu gihe yari atarageza imyaka y’ubukure.

Ubushinjacyaha buvuga ko R. Kelly yatangiye kumusambanya afite imyaka 12 cyangwa 13 nyuma mu gusibanganya ibimenyetso bakarushinga ubwo yari afite imyaka 15.

Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje nk’impamvu ikwiye gushingirwaho ni ubuhamya bwatanzwe muri filime mbarankuru, yakozwe kuri R. Kelly yiswe “Surviving R. Kelly”.

Uretse ibyo Ubushinjacyaha buvuga ko uyu muhanzi yari azi ko arwaye ‘imitezi’ mu myaka ya 2004 agakomeza kuryamana n’abagore nta n’umwe abibwiye.

Muri Nzeri umwaka ushize R. Kelly yahamijwe ibyaha bitandukanye yashinjwaga byiganjemo ibyo guhohotera abagore no gusambanya ku gahato abarimo abatarageza imyaka y’ubukure.

Uyu muririmbyi wamamaye mu njyana ya RnB yahamijwe n’urukiko rwo muri Brooklyn mu Mujyi wa New York, ibyaha birimo ibifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina yakoreye ku bagore barimo abatarageza imyaka y’ubukure ndetse n’abahungu.

Yashinjwe ibyaha bya forode, gukoresha abana imibonano mpuzabitsina, gushimuta, gukoresha abantu ku gahato, kwambukiranya Leta zitandukanye ajyanye abagore mu bikorwa byo kubasambanya n’ibindi.

Abantu 11 banyuze imbere y’abacamanza [barimo abagabo barindwi n’abagore batanu] bamushinja. Muri abo bamushinjaga barimo abagore icyenda ndetse n’abasore babiri.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko ku busabe bw’Ubushinjacyaha uzatangazwa ku wa 29 Kamena 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa