skol
fortebet

Raphinha yatunguwe no gusanga imyaka yose yakinnye nta mafaranga afite kuri konti

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Friday 26, Jun 2026

 Raphinha yatunguwe no gusanga imyaka yose yakinnye nta mafaranga afite kuri konti

Sponsored Ad

skol

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, Raphinha, ari mu bihe bitamworoheye nubwo akomeje gufasha igihugu cye mu Gikombe cy’Isi. Amakuru ava muri Brésil avuga ko uyu mukinnyi ari guhangana n’ikibazo gikomeye cy’amafaranga gikomoka ku micungire y’umutungo we.

Ibi byashyizwe ahagaragara n’uwahoze ari umukinnyi wa Brésil, Marcos André Batista dos Santos uzwi nka Vampeta, watwaye Igikombe cy’Isi cya 2002.

Mu kiganiro yagiriye kuri Red Cast, ubwo yabazwaga ku mvune Raphinha yagiriye mu mukino Brésil yatsinzemo Haiti ibitego 3-0, Vampeta yavuze ko ikibazo gikomeye kurusha iyo mvune ari ibibazo by’umuryango we bifitanye isano n’umutungo.

Yavuze ko Raphinha ari gukomeza kwitanga mu kibuga yizeye ko ibibazo bye bizabonerwa umuti, ndetse anavuga ko bishoboka ko yagurishwa muri Al Hilal yo muri Arabie Saoudite.

Nyuma y’aya magambo, ibitangazamakuru byo muri Brésil byatangaje ko Raphinha aherutse gutahura ko amafaranga menshi yakoreye kuva yatangira gukina nk’uwabigize umwuga atigeze ayagenzura.

Bivugwa ko hafi 80% by’imishahara n’uduhimbazamushyi yinjizaga byoherezwaga kuri konti ya se, Raphael, usanzwe ari n’umujyanama we ndetse akaba yaragiye amufasha mu bijyanye no gushaka amakipe.

Aya makuru ngo yamenyekanye ubwo Raphinha n’umugore we, Natalia Rodrigues, bifuzaga kugura inzu ihenze. Bageze mu igenzura rya konti yabo, basanga amafaranga bari biteze adahari, bituma batangira gukurikirana uko umutungo wabo wari waracunzwe.

Nubwo ari mu bihe by’urujijo, Raphinha akomeje kuba umwe mu bakinnyi bahembwa neza. Kugeza ubu ahembwa miliyoni 16,67 z’Amayero ku mwaka, kandi afite amasezerano azageza mu mpeshyi ya 2028.

Hagati aho, amakuru akomeje kuvuga ko ikipe ya Al Hilal ikomeje kumwifuza, aho ishobora gutanga amafaranga ari hagati ya miliyoni 80 na miliyoni 120 z’Amayero kugira ngo imwegukane, mu gihe ibibazo bye byo hanze y’ikibuga bikomeje kuvugisha benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa